Taliki ya 13 Nzeri, mu cyumba k’inama cya Lumina ya kabiri, giherereye mu karere ka Muhanga,Umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gahogo, hatanzwe amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaharanirampinduka mu kurwanya ihohotera rikorerwa mu muryango.
Aya mahugurwa yahawe abaharanirampinduka basaga 100 baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Muhanga, yateguwe na Polisi y’ u Rwanda kubufatanye n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’umuryango w’amadini n’amatorero akorerera mu Rwanda urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RICH).
Abahuguwe baturutse mu byiciro bitandukanye by’abaharanirampinduka birimo abo muri njyanama y’abagore kurwego rw’akarere(CNF), abajyanama b’ubuzima, abanyamadini, abanyamakuru, bamwe mu bahuye n’ihohoterwa ndetse n’abikorera kugiti cyabo.
Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha yatangiye asobanura amoko y’ihohotera asaba ko bakwiye kugira uruhare mu kurirwanya.
Yaragize ati” Ryaba ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitungo ndetse nirikorerwa abana byose tubisanga hirya no hino mu miryango dutuyemo nk’abaharanirampinduka mukwiye gusobanukirwa ingaruka zaryo haba ku muryango ndetse no ku gihugu muri rusange kugirango muzabone uko mu hugura abaturage.’’
IP Musabyimana yabasabye kurangwa n’imikoranire myiza n’izindi nzego batanga amakuru y’aho ihohoterwa rigaragaye.
Yaragize ati”Mugire imikoranire myiza n’izindi nzego ndetse munakore urutonde rw’ingo zibanye nabi, mujye muzisura mu ziganirize, aho mubona mutabasha gukemura ibibazo bafite mwifashishe Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”.
Umukozi ushinzwe iterambere ry’umuryango mu karere ka Muhanga Uwamahoro Beatha yavuze ko umuryango mwiza ari urangwamo ituze n’iterambere.
Yagize ati”Urugo ruhoramo amakimbirane nta terambera rugira. Mwebwe rero muhawe amahugurwa nk’aya nimugende mube b’ambasaderi beza mushyire mubikorwa ibyo mwigiye aha, imiryango yacu ibane mu mahoro.’’
Umuyobozi w’umuryango w’ihuriro ry’amadini n’amatorero rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RICH) Ntihemuka Eraste yavuze ko bafashe ingamba zikomeye zirimo guhuza ibibazo by’ugarije umuryango nyarwanda n’ubutumwa bigisha mu madini atandukanye kuko abayobozi b’amadini ari bamwe mu bavuga rikumvikana.
Uretse mu karere ka Muhanga, ibiganiro ku gukumira no kurwanya Ihohoterwa rikorerwa mu muryango, byanahawe abaharanirampinduka basaga 30 mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi.
English









