Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abagize komite zo kwicungira umutekano bakanguriwe ku gukumira ibyaha

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yagiranye inama n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) barenga 200 bo mu murenge wa Shyogwe, bigira hamwe uko bakongera imbaraga mu gukumira ibyaha hagamijwe kubyirinda bitaraba aho kugirango bahangane n’ingaruka zabyo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga Superintendent of Police (Supt.) Mpumuro Albert yabasabye kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bizahaza ubuzima bw’ubinywa n’umuryango we, ndetse bikamusiga mu bukene kuko amafaranga yagakenuje arugo ayashora muri ibyo biyobyabwenge.

Akaba yagize ati:”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi k’ubikora, ubikoresha n’ubicuruza bo ubwabo, imiryango yabo by’umwihariko ndetse n’igihugu muri rusange”.

Yababwiye kandi ko nyuma y’ibyo, ibiyobyabwenge bituma uwabinyweye yishora mu bindi harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi.

Yabasobanuriye kandi ko bagomba kugira uruhare mu guhashya no guca burundu icuruzwa ry’abantu kuko ari ikibazo gihangayikishije isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe Mugunga Jean Baptiste, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inama n’amahugurwa idahwema kugira komite zo kwicungira umutekano, azaba abagize izi komite kugira umutekano w’aho batuye uwabo, abakangurira kuba intangarugero mu gukumira no kurwanya ibyaha.