Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga, ku itariki ya 18 Gicurasi uyu mwaka yahuguye abagize Komite z’Abaturage zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees) bo mu murenge wa Shyogwe; ibi bikaba bigamije kugira ngo bagire ubumenyi mu byo bashinzwe; bityo basohoze neza inshingano bafite zerekeranye no kugira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibyahungabanya umutekano.
Aba bagize uru rwego bahuguwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana afatanyije n’ushinzwe Imiyoborere myiza muri uyu murenge (Shyogwe) Mukarushema Josée, aya mahugurwa akaba yarabereye mu kagari ka Ruli.
Mu kiganiro yagiranye na bo, IP Musabyimana yabasabye kuba imboni za Polisi y’u Rwanda mu midugudu yabo; abasaba gufatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha; cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; batanga ku gihe amakuru atuma bifatwa.
Yabakanguriye gukorana neza n’izindi nzego ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing); kandi bagakangurira urubyiruko bagenzi babo, ndetse n’abandi ko buri wese akwiriye kuba ijisho ry’umutekano agira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya.
Yagize ati,"Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, mugomba kuba Indakemwa kuko ari bwo ibyo mwigisha bizakurikizwa; kandi n’ubusanzwe; umwigisha mwiza agomba gutanga urugero rwiza."
IP Musabyimana yibukije abagize uru rwego ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya; hagamijwe ineza y’Igihugu n’abagituye; bityo abasaba gukomeza gufatanya n’izindi nzego muri gahunda z’iterambere n’umutekano birambye bibanda ku gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, n’ibindi byaha; ahubwo buri wese akagira uruhare mu kubirwanya atangira ku gihe amakuru atuma hafatwa ababikoze.
Yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa; abasaba gufatanya n’izindi nzego kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo bigisha abaturage kubyirinda no gutanga amakuru yerekeye ababyishoramo.
Yabasabye kandi kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza, gusesengura amakuru bahabwa; hanyuma bakayasangiza izindi nzego kugira ngo zifatanye gukumira icyahungabanya umutekano.
Mukarushema yashimye Polisi ku bumenyi yahaye abagize uru rwego; abasaba kuba inyangamugayo no gukurikiza inama bagiriwe.
Kinyarwanda
English











