Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, yabwiye abanyeshuri ko bazajya mu birihuko ariko bakirinda icyabashora mu byaha bitandukanye birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
ACP Nkwaya yabivuze ku italiki 19 Nyakanga ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bagera ku 2000 biga mu bigo bitanu byo mu mujyi wa Huye, byahuriye kuri sitade ya Huye.
ACP Nkwaya yagize ati:”Musubiye mu biruhuko aho muvuka, murasabwa byinshi ariko ibyibanze ni ukwirinda kwishora mu bikorwa bibi n’ibindi bitabafitiye akamaro.Mwirinde kkujya mu biyobyabwenge kandi mutange amakuru kuwo ari we wese washaka kubashora mu kunywa ibitemewe.”
Yakomeje abasobanurira amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo ku buzima bw’umuntu maze yibutsa abanyeshuri ko ari rwo ahazaza h’igihugu, ko ubuzima bwabo ari ingirakamaro.
ACP Nkwaya yagize ati :”Kunywa ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bw’umubiri w’umuntu, ntuba ugikurikira mu ishuri, byongera umubare w’abava mu ishuri. Urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ni narwo rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, nabyo biteza inda zidateganyijwe no kwandura indwara ziyanduriramo.”
Yakomeje abwira uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bituma umuntu yitera ikizere, kwiheba, ubwigunge n’ibindi byose bituma utanatekereza neza.
Aha yagize ati:” Ibiyobyabwenge byangiza ibice bimwe by’umubiri birimo n’ubwonko , indwara z’umutima n’izindi,..urubyiruko rubyishoramo rukunze kugira ibibazo no mu mibanire n’abandi mu miryango yarwo, mwebwe rero mube umusemburo w’iterambere kandi mube intangarugero mu gushaka umutekano.”
Iki kiganiro kandi cyashojwe n’isenywa ry’ibiyobyabwenge byafashwe mu karere ka Huye, igikorwa cyitabiriwe n’umushinjacyaha muri aka karere, Mukamirwa Oscar, abapolisi, abayobozi b’ibanze n’abarimu b’ibigo bitandukanye.

Kinyarwanda
English










