Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mugomba kugira uruhare ku mutekano w’aho mutuye- Guverineri Musabyimana

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yakanguriye abaturage b’imirenge ya Gatebe na Bungwe mu karere ka Burera kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye.

Ubu butumwa yabutangiye mu nama yagiranye n’abaturage  bagera kuri 800   bari bateraniye mu murenge wa Gatebe  ku italiki 6 Mata, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Bertin Mutezintare n’abandi bayobozi ku rwego rw’intara.

Mu byo uyu muyobozi yibanzeho mu kiganiro yatanze, yabasabye gufatanya n’inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano zibegereye mu kwicungira umutekano , baca ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga igaragara muri iyi mirenge aho yagize ati:” Nta terambere twageraho tukibana n’abanywi n’abacuruza kanyanga kuko iduteza ibindi byaha bitandukanye.”

Guverineri Musabyimana  yabwiye abitabiriye inama ati,"Umutekano ureba buri muturarwanda wese, ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke."

Yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira,  bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

Yabasabye  kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora, aha akaba yarabasabye kwitabira gahunda zose zijyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda zatangiye ku italiki ya 7 Mata.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Mutezintare  we yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge  biri ku isonga mu bitera abaturage  gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yagize ati," Nta munywi w’ibiyobyabwenge utekereza iterambere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya."

ACP Mutezintare  yagiriye inama abaturage ko nyuma yo kwicungira umutekano, aba ari igihe cyo gutekereza ibyabateza imbere maze aboneraho kubasaba kwitabira gahunda za Leta kuko zibaganisha aheza kuri bo no ku gihugu .

Yababwiye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.