Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mugomba kugira uruhare ku mutekano n’iterambere ry’akarere kanyu- Guverineri Musabyimana

Mu nama nyunguranabitekerezo ku kunoza akazi k’abakora umwuga w’ubwikorezi  mu mujyi wa Gicumbi yabaye ku  itariki ya 21 Gashyantare, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana yasabye abayitabiriye gushyira hamwe imbaraga   bagaharanira kwiteza imbere kandi bakagira uruhare muri gahunda z’iterambere n’iz’umutekano ndetse  bakarwanya  ibiyobyabwenge bigaragara mu karere kabo kuko aribyo nyiranayazana w’ibyaha byinshi.

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gicumbi, yari yitabiriwe n’abantu barenga 600 , barimo  abamotari, abanyonzi ndetse n’abikorera ku mutwe bazwi nk’abakarani-ngufu bose bakorera mu mujyi wa Gicumbi .

Muri iyi nama,umuyobozi w’Intara yari aherekejwe n’abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, bakaba barakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi n’abo bakorana mu rwego rw’umutekano.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Guverineri Musabyimana yababwiye ko serivisi baha abatuye akarere ka Gicumbi n’abagasura  ari ingirakamaro kandi ubuyobozi buyiha agaciro, bityo nabo bagomba kubaha akazi bakora kandi bakarushaho kukanoza kuko aribo ba mbere gafitiye akamaro n’igihugu muri rusange.

Yakomeje ababwira ko bakwiye kugira uruhare mu bikorwa by’umutekano n’iterambere by’aho bakorera kuko bari mu baturage bafite imbaraga zo gutanga umusaruro aho yagize ati:” Abenshi muri mwe muri urubyiruko kandi mufite imbaraga zo gutanga umusaruro haba mu bikorwa by’umutekano ndetse n’iby’iterambere.”

Yagize kandi ati:” Mwatanga umusanzu ku mutekano mwirinda gukora ibyaha kuko abanyabyaha benshi baboneka mu rubyiruko, kubyirinda rero byongera umutekano  maze umwanya wanyu mukawumarira mu bikorwa bibateza imbere  kuko umutekano muke ari imbogamizi ku iterambere.”

Guverineri Musabyimana yashoje abasaba ubufatanye n’inzego z’ibanze muri gahunda za Leta kandi abasaba kwita ku isuku mu kazi kabo kuko baganwa n’abantu benshi kandi by’umwihariko abasaba kudatiza umurindi abakwirakwiza Kanyanga mu karere ka Gicumbi bazwi nk’abarembetsi kuko babifashisha mu kuyitwara.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare mu ijambo rye, yagarutse ku kibazo  cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere, uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze muri Gicumbi ndetse no kurwanya ubujura.

Abitabiriye inama babwiwe ko muri rusange ibyaha bigenda bigabanuka, ko  abenshi mu bakora ubwikorezi butandukanye bagenda bumva akamaro ko gufata no gutanga amakuru ku bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe byiganje muri Gicumbi   maze abasaba  gushyira hamwe imbaraga bakarwanya abiyita “Abarembetsi” binjiza bakanacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga, bagikuye mu bihugu duhana imbibi.

Kuri iki kibazo,  ACP Mutezintare  yagize ati:” Biciye mu makoperative muhuriyemo, mukwiye kurangiza ikibazo cya bamwe muri mwe  bijandika mu bikorwa byo gutwara Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge cyangwa ababicuruza ndetse  mugakora  urutonde rwa bamwe muri mwe   banywa, bacuruza cyangwa binjiza kanyanga ku mitwe cyangwa abazitunda bakoresheje za moto bose bagahanwa.”

Yakomeje agira ati:” Urugamba turiho ni urw’iterambere, ntitwarutsinda rero tugifite urubyiruko cyangwa abandi bagatanze umusaruro bakibereye mu biyobyabwenge kuko ingaruka mbi zabyo ari nyinshi kandi ni na byo soko y’ibyaha byinshi birimo amakimbirane n’ihohoterwa ryo mu ngo, gukubita no gukomeretsa , gusambanya abana no gufata ku ngufu, ubujura n’ibindi byaha bitandukanye,…murasabwa kubyirinda no gutanga amakuru kubabikoresha.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashoje asaba  abitabiriye iyi nama ubufatanye muri byose no kugira uruhare mu iterambere , ryaba iryabo n’iry’igihugu muri rusange kandi bagatanga umusanzu ku mutekano w’aho batuye bitabira amarondo, umuganda n’izindi gahunda za Leta kuko biri mu biranga abaturage beza.