Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mufite uruhare runini mu guhindura imyitwarire y’abo muhagarariye - Guverineri Munyentwari

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyentwari Alphonse arahamagarira  urubyiruko, abahagarariye abagore , abafite ubumuga n’abandi kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano ndetse no gufatanya bya hafi n’inzego ziwushinzwe.

Ibi yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2017, mu nama nyunguranabitekerezo y’intara yari ayoboye, yabereye mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, mu nzu mberabyombi ya IPRC Karongi .

Uretse amatsinda yavuzwe haruguru yari yavuye mu turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba, iyi nama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Emmanuel Karasi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi yari yabereyemo.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama, Guverineri Munyantwari yavuze ko buri wese muri iki gihugu afite uruhare mu guharanira ko habaho umutekano usesuye.

By’umwihariko yasabye abayobozi b’amatsinda atandukanye y’urubyiruko n’abahagarariye abandi muri iyi nama kugira uruhare mu kwamagana ibyaha bitandukanye ndetse n’akarengane kagaragara hirya no hino mu muryango nyarwanda ku bw’imyumvire yaba ikiri hasi.

Yagize ati” Mwebwe mufite abo muhagarariye  mufite uruhare runini mu guhindura imyitwarire y’abo muyobora. Kubera iyo mpamvu, ni mwe ba mbere mukwiye guharanira ko amahoro arambye arangwa mu miryango, kubahana no gufatanya, bityo umuryango ukabamo umutekano usesuye."

Munyentwari yagize kandi ati: “Polisi y’u Rwanda yagize  uruhare rukomeye mu kwimakaza iryo hame ryo kwimakaza umutekano usesuye, kubishishikariza buri wese ndetse yanafashije mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abanyarwanda twese rero tugomba gufatanya tugaharanira gukunda igihugu cyacu tubungabunga n’umutekano ubwacu kandi tugafatanya n’inzego ziwushinzwe."

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba we yashimiye uruhare abaturage bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha. Yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ruhagarariye urundi muri iriya nama, ku  ruhare bagira bafatanya na Polisi  mu kurwanya no gukumira ibyaha.

ACP Karasi  yavuze ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere, bityo asaba ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage bwakwiyongera mu kubungabunga uwo mutekano.

Aha yagize ati:” Mu bihugu byinshi byo ku isi, Polisi n’abaturage ntibaba bumvikana. Mu Rwanda ho si ko bimeze kubera ishyaka ryo gukunda igihugu ryatumye habaho ko bose baharanira guteza imbere igihugu. Byongeye kandi, abaturage n’inzego z’umutekano  , basenyera umugozi umwe mu gukumira no kurwanya ibyaha”.

Yakomeje avuga ko, ibyiza igihugu kimaze kugeraho bitabungwabungwa nta mutekano uhari , aho yagize ati:” Muri ibyo byiza harimo n’umutekano, twawugezeho ku bufatanye, ni nayo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya muri byose ngo tuwugumane.”

Mu gusoza, ACP Karasi yatanze imirongo ikoreshwa na Polisi mu turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba kandi abasaba kurwanya ibyaha birimo ingegabitekerezo ya jenoside, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.

Abitabiriye inama bageraga kuri 600 basabwe kujyana ubutumwa bayiherewemo kubo bahagarariye basize mu turere baturutsemo kandi basabwa kuba intangarugero mbere na mbere kugirango abo bazigisha babarebereho.