Abatwara abagenzi kuri moto no ku magare barenga 2000 bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda, kugirango barusheho kubungabunga umutekano w’abakoresha umuhanda n’uw’abaturage muri rusange.
Ibi babisabwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi mu nama yakoranye nabo ku itariki ya 13 Ukwakira, anabasaba kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
ACP Karasi yababwiye ko mu mirimo ya buri munsi bakora yo kwiteza imbere, badakwiye kwirengagiza n’umutekano.
Yarababwiye ati:”Gutwara Abantu n’ibintu ni umwe mu mirimo ikorwa ikanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko ni n’imwe mu nzira yakoreshwa hashakishwa amakuru yatuma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bashaka guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yabakanguriye kuba maso bakamenya niba mu babasaba ko babatwara nta banyabyaha barimo cyangwa niba mu byo batwaye nta byibano birimo.
Aha yaravuze ati:”Ibi nimubimenya mukicecekera nyuma bikaza kumenyekana, namwe muzafatwa nk’abafatanyacyaha kandi mubihanirwe.”
Yabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda abasaba kujyabambara ingofero zabugenewe mu gihe batwaye moto, kandi bagahagurutsa moto ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara, kwirinda gutwara umugenzi urenze umwe bakunze kwita gutendeka no kudatwara imitwaro irenze ubushobozi bwa moto cyangwa igare.
Kuri iyi ngingo, yababwiye ati:”Ibi byose mubyubahirije kandi mukabigiramo uruhare impanuka zo mu muhanda zakwirindwa zikagabanuka. Ni inshingano zanyu rero kubahiriza amategeko y’umuhanda.”
ACP Karasi yasoje abasaba kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo, no guha Polisi byihuse amakuru y’aho bakekaho ibyaha cyangwa aho bishobora gukorerwa.
Nyuma y’iyi nama, aba bamotari n’abanyonzi biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











