Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu turere tw’umujyi wa Kigali hafatiwe abacuruza urumogi

Ni mu mukwabo wabaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo,  mu turere twose tugize umujyi wa Kigali hafatirwa  urumogi  rwari  mudupfunyika  1,817. Mu bafatanywe uru  rumogi harimo  abo mu muryango umwe umugore n’umugabo we.

Mu karere ka  Nyarugenge mu murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo  hafatiwe Habumuremyi Jean Claude n’umugore we Kabahire Claudine bakaba bafatanywe udupfunyika 1501 , naho mu murenge wa Kimisaga hafashwe  Habyarimana Samuel  we yafatanywe udupfunyika 107 .Mu murenge wa Gitega hafatiwe uwitwa Shema Octave afatanwa  udupfunyika 2  cyo kimwe na Munyeshema Gaspard nawe wafatanywe udupfunyika 2.

Mu karere ka Gasabo  mu murenge wa Bumbogo Sibomana Felix yafatanywe udupfunyika 144 , Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza hafashwe Kayitsinga Anathole,afatanwa udupfunyika 168 .

Ibi biyobyabwenge byafashwe mu gikorwa cya Polisi y’u Rwanda cyo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge muri rusange byo ntandaro y’ibyaha bikunze kugaragara. Umuvugizi  wa Polisi y’u Rwanda mu  mujyi wa Kigali Superintendent of Police(SP)Emmanuel  Hitayezu avuga ko iki gikorwa cyabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage binyuze mu bufatanye busanzwe buranga abaturarwanda mu gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya no gukumira icyaha kitaraba.

SP Hitayezu yaboneyeho gushimira abaturarwanda uburyo bakomeje gufatanya na Polisi  y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ibyaha. Yagize ati:”Nibyiza gushimira abanyarwanda,bamaze kumva ububi bw’icyaha n’inkomoko yacyo, kugira ngo dufate  uru rumogi byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage.Turashimira abaturage kandi tunabasaba gukomeza ubu bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha n’aho cyaturuka hose kugira ngo dukomeze kugira umujyi utekanye”.

SP Emmanuel Hitayezu yaboneyeho no gusaba abagifite ingeso yo gucuruza, kunywa no gutunda ibiyobyabwenge kubireka kuko  kugirana isano nabyo  ari icyaha uhanirwa n’amategeko, kandi iyo umuntu ari mugihano haba hari ibihombo byinshi.

Yagize ati:”Nk’ubu iyo ufatiwe mu biyobyabwenge nk’uku ufungwa kuva ku myaka 3 kugera 5,urumva icyo gihe cyose wowe nyiri gufatwa ntacyo uba wunguka, umuryango wawe uba uwusubije inyuma mw’iterambere, igihugu nacyo uragihombeje.Abanywa ibi biyobyabwenge nabo bibangiriza ubuzima, uzarebe umuntu wasabitswe n’ibiyobyabwenge nta murimo ashobora gukora kandi bimwangiriza n’ubuzima.

Yakomeje agira inama abantu bumva ko bagomba gucuruza ibiyobyabwenge bakeka ko ariho bazakura inyungu,yabashishikarishe gushora amafaranga yabo mu bindi bikorwa bibyara inyungu  kandi byemewe n’amateko.