Trending Now

Mu turere dutandukanye tw’Igihugu Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo kurwanya ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ni ibikorwa byakozwe kuri uyu wa 19 Nzeri bibera mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Mu turere twa Rubavu na Nyagatare hafatiwe  ibicuruzwa byiganjemo imyenda ya caguwa, inkweto n’amakarito ya sarisa byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira,   Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu murenge wa Gisenyi hafatiwe ibicuruzwa byinjiye mu gihugu bidasoze.

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru ko hari ibiro bigera kuri 200 by’imyenda ya caguwa n’ibiro 40 by’inkweto ndetse n’amakarito 2 ya sarisa byinjiye bitasoze.Twahise dutegura igikorwa cyo gufata ibyo bicuruzwa.”

CIP Gasasira avuga ko abari bambukije ibyo bicuruzwa bashoboye gutoroka  ariko ibicuruzwa bari bafite birafatwa bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ( Revenue Protection Unity).

Uretse mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, iki gikorwa cyanabereye mu Ntaray’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare ahafatiwe umugabo witwa Kagabo Radjab w’imyaka 43 y’amavuko atwaye moto ifite ibirango  RAB 800D, ahetse imifuka 5 y’imyenda ya caguwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire nawe avuga ko ibi bicuruzwa babifashe ku bufatanye n’abaturage.

CIP  Gasasira yagiriye inama abakishora mu bucuruzi nk’ubu butemewe kubireka kuko bibagusha mu gihombo ndetse bigasubiza inyuma ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati” Ibicuruzwa bya magendu ubifatanwe acibwa amande akanabyamburwa, ubu ibi bikorwa kandi binagira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu kuko iyo byinjijwe mu gihugu bidasoze ya misoro yari kuzubaka ibikorwa remezo nk’amashuri,amavuriro,imihanda n’ibindi bikorwa biteza imbere Igihugu biradindira”.

Yakomeje asaba abantu bagifite iyo ngeso kubireka bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko dore ko leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bworohereza abashaka gukora ibikorwa by’ubucuruzi.