Trending Now

Mu turere dutandukanye hafatiwe ibicuruzwa bya magendu

Mu bikorwa byo kurwanya magendu  byakozwe na Polisi kuri uyu wa kabiri hafatiwemo ibicuruzwa birimo  ibikoresho by’ikoranabuhanga, inkweto n’imyenda ndetse n’inzoga z’amoko atandukanye byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni ibikorwa Polisi y’u Rwanda yakoreye muturere twa  Rubavu, Burera na Nyamagabe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira  umuvugizi wa Polisi mu ntare y’Uburengerazuba  avuga ko Maritine Nakabonye yafatiwe mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhuza afite ibicuruzwa byinjiye mu gihugu bidatanze imisoro.

Yagize ati’’ Nakabonye yafashwe n’irondo  afite ibicuruzwa bya magendu, Nyuma aza gushyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit)’’.

Ni mugihe umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo CIP Twizere Karekezi avuga ko ibicuruzwa bya majyendu byafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu kagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi.

Yagize ati’’ ibicuruzwa birimo ibizingo 12 by’insinga z’amashanyarazi,umufuka w’inkweto za caguwa nibyo byafatiwe mu  modoka itwara abagenzi yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Mugihe mukarere ka Burera hafatiwe ibicyuruzwa bitandukanye birimo n’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Leaving waragi, African Gin, Eagle waragi byose byamenewe mu ruhame mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Rwasa mu murenge wa Gahunga.

CIP Gasasira yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu avuga ati:” Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, idindiza iterambere ry’igihugu kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanywe. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange, abashaka gucuruza bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko".

Yibukije ko amafaranga ava mu misoro n’amahoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro, amasoko n’ibindi, ibi byose bikaba bigirira akamaro abaturage.