Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu ntara y’Iburasirazuba niho hakomereje ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Kuri uyu wa kane tariki 18 Nzeri, mu ntara y’Iburasirazuba hakomereje ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’ikorerwa abana,  uwo muhango ukaba wabereye mu karere ka Bugesera.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambagaikaba igira iti:” Dusenyere umugozi umwe turwanya ihohoterwa muri rusange  rikorerwa abana” Iyi gahunda ikaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda  ku bufatanye na Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abari n’abategarugori, Minisiteri y’ubutabera, Ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda n’ihuriro ry’imiryango ikorera umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney yavuze mu ntara y’Iburasirazuba hakiboneka ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ko rigira ingaruka nyinshi, atari iz’umuntu ku giti cye gusa,  ahubwo rinazigira ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange,aho yavuze ko rishobora no kuvamo Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,inda zitateganyijwe n’izindi ngaruka zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko ashingiye ku mibare itangwa na Polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha, ihohotera rishingiye ku gitsina ari kimwe mu byaha 3 biza ku isonga, ariko avuga ko Polisi ikomeje urugamba rwo kukirwanya.

Aha yagize ati:”twese turasabwa kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi Polisi y’u Rwanda ntizahwema kurimira no kurirwanya, kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye umutekano w’abaturage dushinzwe kurinda”.

CP Butera yakomeje ahamagarira abafatanyabikorwa batandukanye gukorana na Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya icyo cyaha.Akaba yongeye kwihanangiriza abafite utubari badukanye umuco mubi wo guha abana batarageza ku myaka 18 ibisindisha Aho yagize ati”urubyiruko nirwo bayobozi b’ejo hazaza b’iki gihugu,  dufite rero inshingano z’ibanze zo kubarera neza kugirango bazavemo abaturage babereye igihugu kandi bashobora kugiteza imbere”.

Akaba yasoje asaba buri mubyeyi kohereza umwana ugejeje igihe mu ishuri kuko bibarinda kwishora mu biyobyabwenge.

Umuyobozi  w’akarere ka Bugesera  Rwagaju Luis, yasabye abari aho ko bagomba gufatanya na Polisi bakarwanya ikintu cyose gishora urubyiruko mu geso mbi, aho yakomeje avuga ko iyi gahunda y’ubukangurambaga ikomereza mu mirenge 15 igize akarere aka Karere.