Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu Ntara y’Amajyaruguru habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, n’iy’Amajyepfo, ku itariki 14 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Burera.
 
Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kabyiniro, ho mu murenge wa Cyanika, hakaba hari abaturage bagera ku 3200 bo mu mirenge ya Cyanika na Kagogo.
 
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwatangijwe ku rwego rw’igihugu mu Mujyi wa Kigali ku itariki 26 Kamena.
 
Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kabarizwa mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (CID), Superintendent of Police (SP) Christophe  Semuhungu yasobanuriye abari aho ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.
 
Yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri iyi Ntara higanjemo ibivanwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nk’urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda nka  Kanyanga, Chief Waragi , Kitoko, Blue sky, Host Waragi, Simba, na Coffee Sprit.
 
Muri icyo gikorwa cy’ubukangurambaga hangijwe ibiyobyabwenge byafatiwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu gihe cy’ukwezi n’igice.
 
Ibiyobyabwenge byangijwe ni litiro 1625 za  Kanyanga, amaduzeni 1625 ya Blue sky, amaduzeni 152 ya Host Waragi, amaduzeni 68 ya Kitoko, amaduzeni 52 ya Coffee Sprit, amaduzeni 30 ya Simba, n’amaduzeni atatu ya Chief Waragi.
 
SP Semuhungu yasobanuriye abaturage b’iyo mirenge yombi bari aho ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
 
Yagize ati,"Abantu benshi babyishoramo bibwira ko bagiye gukira; ariko aho kubakiza birabakenesha.Umuntu ubicuruza, ibinywa, ndetse n’ubikwirakwiza arasabwa kubireka kubera ko nta cyiza cyabyo."
 
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence yashimye abatanze ibiganiro byakanguriraga abaturage bari aho kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru ku gihe y’ababyishoramo.
 
Yasabye abaturage b’iyo mirenge yombi kuba ijisho ry’umuturanyi , gukora amarondo neza no gutanga amakuru ku gihe y’ikintu cyose bacyeka ko gishobora guhungabanya umutekano.
 
Dr. Turate  Innocent, ukora mu Kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge yabwiye abo baturage ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
 
Yabagiriye inama yo kunywa ibinyobywa bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo kandi byemewe n’amategeko.