Kuri iki cyumweru tariki 31 Werurwe, nibwo Police Handball Club yari yerekeje mu Ntara y'Amajyepfo gukina n'ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) riherereye mu karere ka Ruhango.Umukino warangiye Police Handball Club itsinze ES Kigoma ibitego 33 kuri 27.
Ni umukino waranzwe n'ishyaka kumpande zombi ndetse ikipe ya ES Kigoma yatangiye umukino bigaragara ko irusha Police Handball club. Mu minota icumi ya mbere ikipe ya ES Kigoma yari iyoboye umukino n’ ibitego 5 kuri 4 bya Police Handball Club.
Iminota 30 y'igice cya mbere cy'umukino yarangiye Police Handball Club ifite ibitego 19 kuri 12 bya ES Kigoma.Igice cyakabiri Police handball club yaje yakoze impinduka mu buryo bw’imikinire ibasha gusoza umukino yegukanye amanota ku insinzi y’ibitego 33 kuri 27.
Nyuma y'umukino umutoza wa Police Handball Club Inspector of Police Antoine Ntabanganyimana yavuze ko ikipe ya ES Kigoma ibahaye umukoro ndetse uzanabafasha kuzitwara neza mu mikino iri imbere.
Yagize ati " ES Kigoma ni ikipe nziza kandi ikomeye. iduhaye umukoro ukomeye wo kubaka uburyo bwo gushaka ibitego tugasatira cyane. Tugera imbere y'izamu tugahusha ibitego cyane, tugiye gushyira imbaraga mu gusatira ariko tunabyaza umusaruro uburyo tubona imbere y’izamu ".
IP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko byose bizashoboka biturutse ku myitozo myinshi bagiye gukora.
Kuva shampiyona yatangira Police Handball Club ntiratsindwa umukino n'umwe, ikaba iyoboye itsinda ryo muri zone y’Amajyepfo n’amanota 21.
Umutoza wayo IP Ntabanganyimana yavuze ko abakinnyi bafite intego n'ishyaka ryo kuzava mu itsinda badatsinzwe umukino n'umwe bakaba bizeye no kwegukana igikombe cya shampiyona.
Yagize ati "Ubundi dufite intego yo kuzarangiza shampiyona mu matsinda turi aba mbere kandi tudatsinzwe umukino n'umwe. Birashoboka cyane kandi turahanira no kuzatwara igikombe".
Muri uyu mukino Tuyishime Zachalie na Nshimiyimana Alexis kuruhande rwa Police Handball club nibo batsinze ibitego byinshi aho buri wese yatsinze ibitego 8.
Umukino utaha uzaba tariki 6 Mata, aho Police Handball club izaba yambutse ishyamba rya Nyungwe yagiye gusura Munyove Handball club mu mukino Usoza shampiyona mu matsinda.
Nyuma hazakuriraho guhura hagati y'amakipe abiri ya mbere azaba yaturutse muri zone y’Iburasirazuba irimo APR Handball Club ndetse na zone y’Amajyepfo iyobowe na Police Handball Club.

Kinyarwanda
English










