Mu gihe shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iri ku munsi wayo wa mbere, ikipe ya Police FC ku mukino wayo wa mbere muri iyi shampiyona itsinze ikipe ya Sunrise FC ibitego Bitatu kuri bibiri (3-2). Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 06 Ukwakira, wabereye muri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Twabibutsa ko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye na FERWAFA bafitanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, muri uyu mwaka wose wa shampiyona 2019-2020 ku bibuga bizajya bikinirwaho umukino wa shampiyona hazaba hari ubutumwa bukangurira abanyarwanda kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira. Ku mukino wahuje ikipe ya Police FC na Sunrise FC abayozi b'aya makipe yombi ndetse na ba kapiteni bayo bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwa Gerayo Amahoro mu rwego rw’ubukangurambaga bukangurira abantu kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, ubona amakipe yombi ahanganye ku mpande zombi, akagerageza gusatira amazamu gusa igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Police FC yeretse ikipe ya Sunrise FC ko iyirusha ubunararibonye muri shampiyana, iki gice kirangira ari igitego kimwe cya Police FC k’ubusa bwa Sunrise FC,ni igitegeko cyatsinzwe na Iyabivuze Osee ku munota wa 29.
Nyuma y’akaruhuko k’iminota 15 amakipe yombi yagarutse gukina igice cya kabiri, ikipe ya Sunrise FC itangira igerageza gusatira maze ku munota wa 59 uwitwa Pius Mwangi atsinda igitego cya mbere cya Sunrise biba bibaye kimwe kuri kimwe.
Ku munota wa 74 Ndayishimiye Antoine Dominic yatsinze igitego cya kabiri k'uruhande rwa Police FC biba bibiri ku gitego kimwe cya Sunrise FC. Ku munota wa 83 Nshuti Dominic Savio yatsinze igitego cya Gatatu ku ruhande rwa Police FC . Ku munota wa 87 Samson Babuwa yatsinze igitego cya kabiri cya Sunrise FC, iminota 90 y'umukino irangira Police FC itsinze ikipe ya Sunrise FC ibitego Bitatu kuri bibiri (3-2). Biteganyijwe ko umukino uzakurikiraho tariki ya 09 Ukwakira Police FC izakina n’ikipe ya Musanze FC, uyu mukino uzaba ari uwa kabiri wa shampiyona.
Kinyarwanda
English










