Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu mpera z’icyumweru abantu 11 bafashwe bagurisha abana ibisindisha

Mu bice bitandukanye by’igihugu mu mpera z’iki cyumweru kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya 22  Nzeri utubari tugera kuri 14  hirya no hino mu gihugu  turi kugenzurwa ndetse bene two cyangwa abashinzwe gucunga utwo tubari barafatwa barafungwa kubera kugurisha abana bataruzuza imyaka 18  ibinyobwa bisindisha.

Aba bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ifatanyamo  n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Abana bagera kuri 29 nibo basanzwe mu tubari barimo kunywa ibinyobwa bisindisha abandi bagakoreshwa akazi muri utwo tubari. Ibi bikorwa byari mu rwego rw’iyubahirizwa ry’itegeko rirengera abana ryibanda cyane ku kubarinda kujya mu tubari kunywa inzoga cyangwa kujya gukoreshwamo indi mirimo itandukanye.

Utubari dutatu (3)  duherereye mu turere dutandukanye mu mujyi wa Kigali nitwo twafunzwe kubera gusangamo abana banywa inzoga, ndetse umwe mu bari bashinzwe gucunga utwo tubari  yarafashwe arafungwa naho abandi babiri  baracyashakishwa n’ubutabera .

Utubari twafunzwe  n’akitwa Service Night  Club  gaherereye mu karere ka Nyarugenge  mu murenge wa Rwezamenyo, ndetse na Ndayisenga  Innocent  wari ushinzwe kugacunga yarafashwe arafungwa.
 
Mu karere ka Kicukiro   hafunzwe akabari  kitwa Carioka gaherereye  mu murenge wa Nyarugunga  naho mu karere ka Gasabo hafunzwe akabari kitwa New Hirwa Bar, gaherereye mu murenge wa Remera.

Mu karere ka Ngororero hafunzwe  Ngendahimana  Silas , nyir’akabari kitwa  Tama-Tamu bar, uyu yafunzwe nyuma y’aho  abapolisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze basanze muri aka kabari ke harimo abana bane(4) barimo kunywa inzoga.

Nikuze  Claudine  na  Nyiranshimiyimana   Ziripa  bafatiwe mu mirenge wa Runda na Rukoma yo mu karere ka Kamonyi, mu tubari twabo  Polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze basanzemo abana   nabo barimo kunywa inzoga. Ni mugihe mu karere ka Nyaruguru hafashwe uwitwa Uzamukunda Fils wo mu murenge wa Rwamiko nawe yafashwe nyuma yo gusanga mu kabari ke harimo abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwamiko.

Bihoyiki   Jean Baptiste we yafatiwe mu murenge wa Mata nawo mu karere ka Nyaruguru , uyu we akaba yari yarakoreshaga abana mu kabari ke k’inzoga,bakaba bari bashinzwe kugenda baha abakiliya  inzoga.

Mu karere ka Musanze Polisi irimo gushakisha umuturage witwa Muzirankoni Eseperance  wagiye kwishisha  nyuma y’aho mu mpera z’iki cyumweru mu kabari ke  gaherereye mu murenge wa Muhoza abapolisi basanzemo   abantu  16  harimo abana 12 barimo kunywa inzoga ndetse basinze.

Muri ibi bikorwa bya Polisi yafatanyijemo n’abayobozi mu nzego z’ibanze abantu bane bo mu karere ka Kamonyi na Nyaruguru barafashwe kubera guha abana bato akazi , aba bana bakaba barakoreshwaga akazi ko kotsa no kugurisha inyama abakiriya baje mu tubari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  yongeye kuburira ba nyir’utubari ,amaresitora ndetse n’amahoteri acuruza inzoga kwirinda kwanginza abana babaha ibisindisha.

Yagize ati:”  Aba bagomba kurindwa mu buryo butandukanye harimo no kubarinda ibisindisha ndetse no kubaha akazi bakiri bato.Turasaba abanyarwanda muri rusange kubaha itegeko rirengera abana  bakarekeraho ibikorwa binyuranyije n’itegeko.”

CP Kabera yakomeje  avuga ko  muri  ibi bikorwa bya Polisi ihuriraho n’abayobozi mu nzego z’ibanze ikigamijwe ari ukugenzura ko ubutumwa bahawe bujyanye no kurinda abana bwubahirijwe ndetse no kubibutsa ko bakwiye kutemerera umukiriya wabo gutwara ikinyamiziga kandi babona ko amaze gusinda kuko bishobora guteza impanuka kuri abo bakiliya baje kunywa ndetse no kubandi banyarwanda bakoresha umuhanda.

Itegeko no 71/2018 ryo ku  wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27  igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

Mu mpera z’iki cyumweru kandi  abantu bagera kuri 90 nibo bafashwe batwaye imodoka basinze, mu gihe mu cyumweru cyabanjrije iki tariki 13 kugeza 15 hari hafashwe abantu 144. Muri rusange abantu barenga 1170 nibo bafashwe hagatiya Mutarama na Kanama uyu mwaka kubera gutwara basinze, mu kwezi gushize  kwa Kanama abantu 5 bakaba barasize ubuzima bwabo mu mpanuka  ziturutse ku businzi.

Ni mugihe Polisi y’u Rwanda yagiye imenyesha  abantu ko nta mushoferi wemerewe gutwara ikinyabaziga yanyoye ibisindisha bifite umusemburo uri  hejuru y’igipimo cya 0.08.