Mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagaragarije abanyamakuru uko umutekano wifashe mu Rwanda, aho yatangaje ko mu mezi 3 ashize, ibyaha byagabanutseho 23,9% ugereranyije n’andi mezi 3 yayabanjirije.
IGP yanatangaje ko kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, impanuka zo mu muhanda nazo zagabanutseho 13%.
N’ubwo ibyaha byagabanutse ku buryo bugaragara ariko, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nibyo byagaragaye cyane.
Yavuze kandi ko zimwe mu ngamba Polisi yafashe zatumye ibyaha bigabanuka, harimo Ubukangurambaga mu gukumira ibyaha, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, inzego z’ibanze ndetse n’itangazamakuru.
IGP yanavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda yanasinyanye n’uturere dutandukanye amasezerano y’ubufatanye, ndetse ikaba imaze guhugura abantu barenga ibihumbi ijana (100.000) mu gihugu hose bari muri komite zo kwicungira umutekano.
IGP yanabwiye abanyamakuru ko Polisi y’u Rwanda ubu ifite imikoranire myiza n’izindi nzego z’umutekano zo mu karere, mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka ndetse no gufata abashobora gukorera icyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.
Ku bijyanye n’ikibazo cya ruswa muri Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yababwiye ko muri Polisi y’u Rwanda ruswa ari ikizira, kandi ko umupolisi uyifatiwemo yirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.
Yanabatangarije kandi ko hari abantu bakekwa mu bikorwa byo gutera gerenade zatewe mu karere ka Musanze bafashwe.
Aha yagize ati: “Abakora ibi bikorwa by’iterabwoba baba batumwe na FDLR n’abandi bagizi ba nabi nka Kayumba Nyamwasa, umuntu wese ugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abanyarwanda azahura n’ingorane”.
Muri iyi nama, IGP yasabye abanyamakuru gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, bagamije gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba gukangurira abaturage guha amakuru Polisi y’u Rwanda ikintu cyose cyahungabanya umutekano, cyane cyane muri iki gihe tugiye kujya mu gihe cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
IGP Gasana yasoje asaba abaturage bagituye ahantu hashobora kubangamira umutekano wabo, cyane cyane abashobora kugerwaho n’inkangu muri iki gihe twegereje ibihe by’imvura nyinshi kuhimuka, bakajya gutura aho uturere twabo twabateganyirije.
Aha yagize ati:“Mu Rwanda hari umutekano usesuye, turasaba abanyarwanda bose kwitabira imirimo ibateza imbere, birinda ibihuha bagafatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha”.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, impande zombi zemeranyije ko iyi nama izajya iba buri kwezi aho kuba rimwe mu mezi 3, abanyamakuru nabo bakaba bemereye Polisi y’u Rwanda ko bagiye kugira gahunda “y’ijisho ry’umuturanyi iyabo”, ndetse banasaba inama nkuru y’itangazamakuru ko yabaha amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu gutara inkuru zerekeranye no kurwanya ibyaha.
Muri iyi nama kandi, bemeranyije ko buri gihembwe bazajya bashaka umwanya Radiyo zose zikorera mu Rwanda zigahuza imirongo, ubuyobozi bwa Polisi bukageza ku baturage uko umutekano uhagaze.
Asoza iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaragize igitekerezo cyo guhuza abanyamakuru, ndetse n’intambwe Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru bamaze gutera mu gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha. Prof. Shayka yemereye abitabiriye iyi nama ko ikigo ayoboye kizatera inkunga ibiganiro bitaha kikanabagenera aho bizabera, ndetse iki kigo kikanazafasha igihe amaradiyo azaba yahuje imirongo Polisi igeza ku baturage uko umutekano uhagaze.
Kinyarwanda
English










