Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu mezi atandatu ashize, ibyaha byagabanutseho 5, 7%

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nyakanga, Minisitiri w'umutekano mu gihugu Sheihk Musa Fazil Harelimana, yagaragarije abanyamakuru uko ishusho y’umutekano imeze mu Rwanda, aho yatangaje ko mu mezi 6  ashize, kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena uyu mwaka wa 2014, ibyaha byagabanutseho 5,7% ugereranyije n’andi mezi 6 yayabanjirije, kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza umwaka ushize wa 2013.

Aha yakomeje avuga ko muri ayo mezi 6 ya nyuma y’umwaka ushize wa 2013, habaye impanuka zo mu muhanda 2356 zikagwamo abantu 141, naho muri aya mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka wa 2014 habaye impanuka 1324 zikagwamo abantu 97.

Minisitiri Harelimana yavuze ko abanyarwanda aribo bagize uruhare mu igabanuka ryabyo, anongeraho ko n’ubwo byagabanutse ku buryo bugaragara ariko, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura buciye icyuho n’ubushukana aribyo byagaragaye cyane.

Aha yavuze ko kuba byaragaragaye cyane, atari uko byakozwe cyane ahubwo ari uko hashyizweho imbaraga mu kubitahura n’abaturage bakaba baratinyutse gutanga amakuru y’ikintu cyose gihungabanya umutekano.

Minisitiri Harelimana yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abaturage Polisi y’u Rwanda imaze no guta muri yombi abantu 44 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,bose bagafatirwa mu turere twa Musanze, Nyabihu ,Rubavu na Rusizi, bafatanwa imbunda 8 na grenade 21.

Minisitiri Harelimana akaba yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya FDLR, kuko idateza umutekano muke mu Rwanda gusa , ahubwo ari mu karere kose.Minisitiri Harelimana yagize ati : “Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntabwo uteza umutekano mucye mu Rwanda gusa , ahubwo ni mu karere kose.”

Ku bijyanye no kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abanyamakuru ko muri Polisi y’u Rwanda bashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa, Polisi ikaba yarakoze ibishoboka byose ngo Polisi ntiyivange mu bikorwa bya ruswa.

IGP Gasana yavuze ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe, harimo gushyiraho ikigo cyiyirwanya muri Polisi y’u Rwanda, gushyiraho umutwe wihariye ukurikirana abapolisi bijandika mu bikorwa bya ruswa, gushyiraho ikigo cya Polisi kigisha abapolisi imyitwarire ibagenga mu kazi kabo, ndetse n’ubugenzuzi bwa buri munsi bukorerwa abapolisi.

Yakomeje avuga ko muri Polisi y’u Rwanda ruswa yabaye ikizira, kuko umupolisi uyifatiwemo yirukanwa muri Polisi y’u Rwanda, kandi bikaba bimaze kubyara umusaruro kuko umwaka ushize abapolisi birukanywe muri Polisi y’u Rwanda bazira ruswa ari 78, uyu mwaka hakaba hamaze kwirukanwa abapolisi 9 gusa.

Ku kibazo cy’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira inyubako mu mujyi wa Kigali na gereza 2 harimo iya Muhanga na Rubavu  zimaze gufatwa n’inkongi z’umuriro, Minisitiri Harelimana yavuze ko muri gereza ya Rubavu haguyemo abagororwa 5 naho 6 bagakomereka, abo bose bikaba byaratewe no gusunikana no gukandagirana hagati y’abagororwa bahungaga umuriro, anavuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye izi nkongi z’umuriro.

Ku ngamba Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bafashe ngo hajye hatabarwa ku buryo bwihuse ahabereye inkongi z’umuriro, Minisitiri Harelimana yavuze ko hari imodoka 6 nini zishinzwe kuzimya umuriro ziri hafi kugera mu Rwanda, zikazashyirwa mu mijyi y’intara zikajya zitabara mu buryo bwihuse, hakaba hari n’izindi nto 11 zizagurwa mu ngengo y’imari ya Polisi y’u Rwanda y’uyu mwaka wa 2014, nazo zikazajya zunganira izo 6 nini.

Muri iyi nama, Minisitiri Harelimana yasabye abanyamakuru gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, bagamije gukumira no kurwanya ibyaha, asoza abasaba gukomeza gufatanya bagamije kubaka u Rwanda runezeza buri wese kandi ruha buri wese uburenganzira ahabwa n’amategeko.