Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MU MAFOTO : Police FC yatsinze Amagaju 2-0

Ku munsi wa 18 wa shampiyona Police FC yari yakiriye Amagaju aho yegukanye amanota atatu y’uwo munsi, ni umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro urangira Police FC itsinze ibitego bibiri ku busa bw’ikipe y’Amagaju.

Police FC yerekanye umupira mwiza  kuko yatangiye irusha Amagaju ariko ntibashe kubona igitego, ku munota wa 45 w’igice cya mbere ku burangare bw’umuzamu w’Amagaju, nibwo  rutahizamu Mico Justin yafunguye amazamu, igice cyambere kirangira gutyo.

Mu gice cya kabiri kigitangira Mico nanone yaciye mu rihumye ba  myugariro b’Amagaju atsinda igitego cya kabiri mu mukino cyanatumye ahita yuzuza ibitego 11,  aba rutahizamu wa gatatu ufite ibitego byinshi nyuma ya Nahimana Shassir na Danny Usengimana.

Umukino warangiye Police FC yegukanye  itsinzi bituma izamuka ku rutonde rwa shampiyona aho ihagaze ku mwanya wa 3 n’amanota 35, ku mukino utaha uzaba kuri uyu gatandatu , Police FC izahura na Gicumbi kuri Stade ya Gicumbi.

Magingo aya,  Police FC niyo ifite ubusatirizi bukomeye aho ifite ibitego 24, Mico Justin akaba yaratsinze ibitego 11 naho Danny Usengimana uyoboye ba rutahizamu n’ibitego byinshi, yatsinze  ibigera kuri 13.

CP Emmanuel Butera ashimira abakinnyi uburyo bitwaye neza ku mukino w'Amagaju

Abakinnyi nabo bagaragaje akanyamuneza nyuma yo gutsinda uyu mukino w'Amagaju