Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MU MAFOTO: Gerayo Amahoro yakomereje mu muganda no mu nsengero

Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro' kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga, bwakomereje mu bitabiriye umuganda rusange ngarukakwezi wabereye hirya no hino mu gihugu no mu bakirisitu bitabiriye igiterane 'Africa Haguruka' cyateguwe n'Itorero Zion Temple.

Ibyiciro byose by’abitabiriye umuganda rusange mu duce dutandukanye tw’igihugu bibukijwe kwirinda Impanuka zihitana ubuzima bw'abantu basabwa kuzirikana amategeko n'amabwiriza agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo kandi bakitoza kubigira umuco atari ugutinya ibihano.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu butumwa yagejeje ku bakristu bagera ku bihumbi 3 bari bitabiriye igiterane cyiswe ‘Africa Haguruka’ cyateguwe n’itorero rya Zion Temple mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, yavuze ko Polisi ifite inshingano zo kurindira ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda umutekano ariko ko nabo bagomba kuwugiramo uruhare.

Yagize ati: “Polisi ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda, ariko na none waba ugenda n’amaguru cyangwa ukoresha ikinyabiziga, nawe ugomba kumenya ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za buri wese kandi ko hari icyo ukwiye gukora mu rwego rwo kugabanya impanuka zihitana abantu zikangiza n’ibikorwa remezo.”

Yavuze ko imihanda ifite amategeko ayigenga n’uburyo bwo kuyigendamo, abashishikariza kuyubahiriza birinda ibiteza impanuka birimo kutambukira umuhanda ahabugenewe cyangwa barangariye kuri telefone, kudasiga umwanya uhagije hagati y’ibinyabiziga, kugendera ku muvuduko ukabije, kuvugira kuri telefone igihe batwaye, kandi nabyo bakabiha agaciro nk’uko bafata amasomo ajyanye no kubahiriza amategeko y’Imana bakirinda impanuka n’akaga gaterwa na zo.