Ibikorwa by'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata
byakomereje mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.
Iki gikorwa kitabiriwe n’abagize inzego z'ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Rusizi, intara y'Iburengerazuba, bakanguriwe kurushaho gufatanya mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Aba bayobozi bakaba baherewe ubu bukangurambaga mu nama
nyunguranabitekerezo y'umunsi umwe yabereye muri ako karere, bukaba bwahawe abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge igize aka karere, abahagarariye inzego z'abagore, abapolisi bahagarariye abandi, urwego rwunganira akarere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO), abayobozi b'utugari, n'abagize urwego rushinzwe kurwanya no gukumira ibyaha (Community Policing Committees-CPCs). Aba nabo bakazahugura abandi uko bakumira n'uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.
Atangiza ubu bukangurambaga, Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel yavuze ko buri wese agomba kugira uruhare mu gufasha abahuye n’ihohoterwa kongera kwibona mu muryango no kuva mu ihungabana, anashimira Polisi y’u Rwanda ubufasha itanga n’imbaraga ishyira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina anasaba ko ingamba ziva muri ubu bukangurambaga
zafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no kugira umuryango ubereye igihugu.
Nsigaye yasoje asaba aba bayobozi gukangurira abaturage kwirinda ibi byaha no gutanga amakuru ku gihe ku babikoze.
Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Rusizi Mukandera Marie Jeanne, yasabye buri wese kuba umukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ibi byagarutsweho kandi n’Umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwarishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana (Directorate of AntiGender-Based Violence and Child Abuse) Superintendent of Police (SP) Beline Mukamana, wasabye abitabiriye ubu bukangurambaga ko buri wese yagira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ryica kandi rikanabangamira uburenganzira bwa muntu, rikanaba inzitizi y'amajyambere n'umutekano.
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centers, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dr Wilson Rubanzana, yababwiye ko mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Polisi y'u Rwanda ibitewemo inkunga na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame, yashyizeho Isange One Stop Centres nk'imwe mu ngamba zo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira imikorere ya Isange One Stop Centers, abasobanurira ko Isange One Stop Centers zifasha abahohotewe, bakabona serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi, n'ubujyana burimo ubujyanye n'amategeko, zitangirwa hamwe kandi ibihe byose. ACP Dr Rubanzana yababwiye ko Isange One Stop Centers zigamije gukumira no kwirinda indwara ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiwwe n’inda zitateguwe, gukora dosiye yuzuye kandi ikagerera mu bushinjacyaha igihe, gufasha ubucamanza gushingira ku bimenyetso bya gihanga no gufasha uwahohotewe gusubira mu muryango nta pfunwe.
Asoza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ibikorwa by'ubwubatsi, Deputy Commissioner General of Police (DCGP) Stanley Nsabimana, yashimiye akarere ka Rusizi kubera ko gafite Isange One Stop Centers 2 zikora neza arizo Ikorera ku bitaro bya Gihundwe n’ibya Mibilizi, asaba ko harushaho kubaho ubufatanye mu kurwanya biriya byaha agira ati: "Umuryango ni ishingiro ry'iterambere, twese dufite inshingano zo kuwurengera, turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana."
DCGP Nsabimana yasabye kandi buri wese kuba umusemburo w'impinduka mu kurwanya no gukumira ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, anabasaba kuzashyira mu bikorwa ingamba bafatiye hamwe no kuzazigeza ku baturage bayobora.
Yagize ati:" Reka imyanzuro dufatiye muri iyi nama ntibe amasigaracyicaro, kuko ari mwe mukorana n'abaturage bya hafi, mumanuke muyigeze kubo muyobora, ku buryo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu karere ka Rusizi rizacika burundu."
Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa butegurwa kandi bugatangwa na Polisi y'u Rwanda ifatanije na Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, iy'ubutabera, iy'ubuzima n'ihuriro ry'imiryango y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (One UN-Rwanda). Ibi bikorwa by'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti: “Kurwanya ihohoterwa ni inshingano ya buri wese."
Kinyarwanda
English











