Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu karere ka Ruhango habaye igikorwa cyo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi, mu karere ka Ruhango habaye igikorwa cyo kubyamagana, kikaba cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwitabiriwe n’abaturage ndetse n’abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri aherereye mu murenge wa Ruhango, rukaba rwahereye ahitwa mu Gataka rusorezwa ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’akarere ka Ruhango ahatangiwe ubutumwa butandukanye bwo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwe mu bakoreshaga ibiyobyabwenge ubu akaba yarabiretse Ngirinshuti Musa, yasobanuriye abari aho ububi bw’ibiyobyabwenge, abaha ubuhamya bw’uko byamukoreshaga ibyaha binyuranye.

Akaba yagixe ati:”Ibiyobyabwenge byatumaga nkora ibyaha byinshi, iyo nabaga nabinyweye numvaga ndi umuntu udasanzwe, naratahaga ngakubita umugore, nawe akajya kundega, ngafungwa, mbese nari narabaye igicibwa mu muryango, ariko ubu nta kibazo mfitanye n’umuryango wanjye”.

Umuyobozi wa Polisi muri ako karere ka Ruhango Chief Inspector of Police (CIP) Peter Ntaganira, yasobanuriye abari bateraniye aho icyo ikiyobyabwenge aricyo, ababwira amoko yabyo anababwira ingaruka bitera ubifata yaba we ku giti cye, umuryango we ndetse n’umuryango nyarwanda.

Yavuze ko ahanini ibyaha bikunze kuboneka mu karere ka Ruhango birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abana n’abagore ku ngufu bifite inkomoko ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mu myigire yabo, bikaba byatuma bacikiza amashuri yabo, anabasaba gukangurira abo bazi babikoresha kubireka.

Yasoje ababwira ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, bityo asaba buri wese kubicikaho.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yasabye abantu bose cyane cyane urubyiruko guhagurukira rimwe bakirinda ibiyobyabwenge, kuko arirwo mizero y’u Rwanda rukaba arirwo ruzavamo abayobozi b’ejo, bityo rukaba rukwiye gufata iya mbere mu kubyamagana no kubirwanya.

Yakomeje asaba ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo, bakamenya abo bagendana n’inshuti zabo, kuko hari ubwo bahura n’abantu babi bakaba aribo babashora mu biyobyabwenge.

Mbabazi yakomeje ashimira imikoranire myiza hagati y’akarere na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango, anasaba urubyiruko kwirinda gushakira imirimo mu gucuruza ibiyobyabwenge.

Yasoje asaba amashyirahamwe y’aba ay’abamotari, abanyonzi, abanyamadini bakorera mu karere ka Ruhango n’inzego z’ibanze, gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge, ababwira ko buri wese akwiye kuba ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Nyuma habayeho igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye aribyo urumogi ibiro 19, udupfunyika twarwo 1214, kanyanga litiro 1000 n’inzoga z’inkorano litiro 700.