Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda harimo kubera ibiganiro ku guhangana n'ibibazo by'umutekano bikunze kugaragara muri Africa

Mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda(NPC) riherereye mu Karere ka Musanze guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 17 kugeza tariki ya 18 Kamena 2021 hatangiye ibiganiro ku mahoro, umutekano n'ubutabera. Ni ibiganiro birimo abashakashatsi, abafata ibyemezo n'izindi mpuguke zifite ubunararibonye mu bintu bitandukanye aho barimo kuganira ku guhangana n'ibibazo by'umutekano bikunze kugaragara ku mugabane wa Africa, iyi ikaba ari nayo nsanganyamatsiko y'ibi biganiro by'iminsi ibiri.

Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye bari bayobowe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'imfungwa n'abagororwa, CG Juvenal Marizamunda hari kandi n'umuyobozi wungirije muri Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n' abakozi, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

Ibiganiro byateguwe na Polisi y'u Rwanda bikaba ari bimwe mu bigize amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda, baba baraturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibi biganiro yatangiye ashimira Imana kuba ikirinze abantu uyu munsi bakaba babasha  guhura mu gihe umwaka ushize wa 2020 bitashobokaga kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Minisitiri Busingye yagaragaje ko muri iki gihe Isi yabaye nk 'umudugudu kubera iterambere mu ikoranabuhanga. Ibi bituma ibyaha byiyongera kandi n'ababikora bagahindagura amayeri yo kubikora bifashishije ikoranabuhanga. Yavuze ko abakora mu nzego z'umutekano barushaho kwifashisha iryo koranabuhanga mu guhangana n'ibyo bibazo.

Ati" Muri ibi bihe Isi ihanganye n'ibibazo bitandukanye bishingiye ku mutekano. Twavuga amakimbirane ashingiye ku moko, ibyaha byambukiranya imipaka, ibyorezo, imihindagurikire y'ibihe, ikwirakwira ry'intwaro, abimukira n'ibindi bitandukanye. "

Yakomeje avuga  ko guhangana n'ibyo bibazo bisaba ko abari mu nzego z'umutekano babigiraho ubumenyi bwimbitse.

Ati "Mu gukemura ibibazo by'umutekano mu buryo buboneye ni ngombwa ko abayobozi bakuru nk 'aba mu nzego z'umutekano bagira ubumenyi bwimbitse muri ibyo bibazo. Niyo mpamvu hateguwe ibiganiro nk 'ibi binafite insanganyamatsiko igira iti "Guhangana n'ibibazo by'umutekano bigaragara ku mugabane wa Africa."

Minisitiri Busingye yasoje ijambo rye agaragaza ko yizeye nta gushidikanya ko ibi biganiro by 'iminsi ibiri bizajya gusozwa ababyitabiriye hari icyo babyungukiyemo kandi bakaba biteguye guhangana n'ibibazo by'umutekano birimo kugaragara muri ibi bihe.

Mu ijambo ry'ikaze ryavuzwe n'umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda,Commissiner of Police (CP) Christophe  Bizimungu yavuze ko inama ku mahoro, umutekano n'ubutabera iba buri mwaka igategurirwa ba Ofisiye bakuru mu nzego z'umutekano baba barimo gusoza amasomo yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n'akazi bakora ka buri munsi. Itegurwa n'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda aho hatumirwa impuguke zitandukanye ziza gutanga ibiganiro.

CP Bizimungu yavuze ko iyi nama ifasha abanyeshuri biga muri iri shuri mu kwagura ubumenyi bwiyongera ku byo baba bamaze umwaka wose bigishwa n'abarimu babo.

Ati "Iyi nama ni andi mahirwe ku banyeshuri barimo gusoza amasomo yabo kuko haraganirwa ku ngingo zitandukanye bari kumwe n'impuguke za hano mu Rwanda no mu mahanga. Baraganira ku bibazo by'umutekano bigaragara ku mugabane wa Africa n'uko byakemuka, bari burebe uruhare rw'itangazamakuru ku mutekano, uruhare rw 'ikoranabuhanga mu iterambere ry 'umutekano n'imbogamizi zigaragara mu bidukikije. "

Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda yashimiye abashyitsi bagera kuri 14 bitabiriye iyi nama baturutse mu mpande zose z'Isi mu gihe nyamara muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 biba bitoroshye.

Iyi nama iba igamije gufasha  abanyeshuri baba bagiye gusoza amasomo yabo kugira ngo bumve neza ndetse babashe gusesengura byimbitse ibyo baba barigishijwe n'abarimo babo mu ishuri ndetse n'ubushakashatsi baba barakoze.

Bamwe mu batanze ibiganiro kuri uyu munsi wa mbere harimo Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, Dr Almerio Graziona, Umuyobozi mukuru w'ikigo kitwa SILENSEC, ikigo cyo mu bwongereza  gishinzwe ibijyanye n'itumanaho mu by'umutekano hari kandi Col.David Kanamugire, Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurwanya ibyaha by'ikonabuhanga, iki kigo kinashinzwe no gukemura ibibazo bijyanye n'itumanaho no guhanahana amakuru muri ibi bihe by'iterambere.

Ibi biganiro kandi byagarutse ku itangazamakuru n'umutekano nka bimwe mu bigira uruhare mu kubaka sosiyete y'abantu. Ibi biganiro byatanzwe n'impuguke mu itangazamakuru nka Charles Onyango Obb, Lt Col Claude Nkusi waturutse mu kigo cy 'Igihugu gishinzwe serivisi z'ubutasi n'umutekano(NISS). Hari kandi Yolande Makolo, Dr. Fredrick Gooloba Mutebi na Dr Lonzen Rugira, aba batanze ibiganiro ku ruhare rw'inzego z'umutekano ndetse n'urw 'itangazamakuru ukuntu byuzuzanya mu busugire na demokarasi muri sosiyete.