Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze habereye ibiganiro by’impuguke ku “Mahoro n’umutekano”

Mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze National Police College (NPC), kuri uyu wa mbere tariki ya 14, habereye ibiganiro “mahoro n’umutakano”, byibanze ku bibazo inzego z’umutekano zihura nabyo mu kazi kazo.

Ibi biganiro bikaba ari igice cy’amasomo ahabwa abapolisi baturutse mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa agenewe abapolisi bakuru  muri iri shuri.

Afungura ibi biganiro ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheihk Musa Fazil Harelimana yavuze ko muri ibi bihe turimo hari ibyaha biri kuvuka byugarije imiryango yacu.

Aha akaba yagize ati:”Icyi kinyejana turimo kirarangwamo bimwe mu byah bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano w’aba uw’abantu ku giti cyabo ndetse n’uw’ibihugu muri rusange”.

Yakomeje avuga ati:”Abashinzwe umutekano nibo bagomba gufata iya mbere ngo abo bashinzwe kurinda babeho mu mutekano. Mu gihugu cyacu, nta kibazo cy’umutekano mucye dufite, ariko hanze mu bihugu bimwe duturanye hari imitwe y’iterabwoba ikorera muri ibyo bihugu ihora ishaka kugirira nabi abaturage bacu, mu kuyirwanya rero, inzego z’umutekano zikwiye guhuriza hamwe imbaraga, gukorera hamwe no guhora ziri maso”.

Minisitiri Harelimana yakomeje avuga ko u Rwanda nk’ibindi bihugu biri gutera imbere, hari ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ruri guhura nabyo, aho usanga ababikora babikorana ubuhanga ku buryo no kubitahura bisaba ko ababishinzwe baba bafite ubuhanga burenze ubw’ababikora.

Ikaba riyo mpamvu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) ryateguye ibi biganiro, rigatumira impuguke zitandukanye ngo zisangize ubumenyi aba banyeshuri.

Muri iri shuri hakaba harimo abanyeshuri 28 baturutse mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa agenewe abapolisi bakuru.

Ibihugu baturutsemo ni: Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopia, Swaziland, Zambiya n’u Rwanda rwayakiriye.

Mu bashyitsi n’impuguke batumiwe muri ibi biganiro harimo Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru Athur Asiimwe, umuyobozi wa College of Arts and Social Sciences’ yahoze yitwa ‘National University of Rwanda (NUR)’ Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpuguke ku mahoro n’umutekano.