Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu gihugu hose hasuwe abarwayi bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018, wari umunsi wa Kane w’icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, waranzwe no gusura abarwayi  bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bitandukanye, abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda bihanganishije abahuye n’impanuka ndetse banagenera ubufasha abarwayi batishoboye buzabafasha kwishyura ibitaro.

Ni igikorwa cyabereye mu gihugu hose aho mu mujyi wa Kigali hasuwe abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK), mu bitaro bya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, abarwariye mu bitaro bya Kabgayi mu Ntara y’Amajyepho, ibitaro  bikuru bya Ruhengeri mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’abarwayi barwariye mu bitaro bya Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK Dr Theobald Hategekimana yavuze ko mu nkomere zizanwa  mu bitaro bya CHUK  70% baba bakoze  impanuka zo mu muhanda.

Dr Hategekimana yashimiye Polisi y’u Rwanda   mu buryo bubiri, aho yagaragaje ko kuva  hashyirwa ho gahunda yo gushyira utugabanya muvuduko mu mamodoka(Speed Governor)  byagabanyije  impanuka.

Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba baragize igitekerezo cyo gusura abarwayi bakoze impanuka bakabihanganisha ndetse bakanafasha abadafite ubushobozi kwishyura ibitaro.

Yagize ati: Yego impanuka ziracyariho,ariko ntawabura gushimira Polisi ku gikorwa yakoze cyo gushyira utugabanya muvuduko mu mamodoka atwara abagenzi mu buryo bwa rusange,ziriya modoka zatezaga impanuka nyinshi. Ikindi n’iki gikorwa bakoze cyo gusura abarwayi,  bakabihanganisha, abatishoboye bagafashwa kwishyura ibitaro.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gusura abarwayi  bakoze impanuka biri muri gahunda ya Polisi mu bikorwa byayo byo mu cyumweru cyahariwe kurwanya no gukumira  impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “Twari tugamije kwereka abarwayi n’imiryango yabo ko n’ubwo bagize ibyago batari bonyine.Ariko cyane cyane twagira ngo tubagezeho ubutumwa bwo kubasaba kwirinda impanuka mu gihe bazaba bakize ndetse n’abatarakora impanuka barusheho kwirinda.”

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’amakoperative atwara abagenzi baherutse gukorana inama hagamijwe  gufata ingamba  zo kurwanya no gukumira impanuka zo mihanda.

Yavuze ko byagaragaye ko  impanuka nyinshi zisigaye zigaragara mu bamotari, hafashwe ingamba z’uko buri muntu wese ugiye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto agomba kugira ishyirahamwe abarizwamo. Hanemejwe ko hagiye kujya hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo umumotari  ukoze impanuka ajye abasha kumenyekana.

Hategekimana Jean Nepo ni umwe mu barwayi barwariye mu bitaro bya CHUK avuga ko agiye kuhamara amezi 3,yakoze impanuka ya moto.Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabasuye ikabihanganisha.

 Yagize ati “Mfite umugore n’abana 2, ninjye wajyaga ushaka ibitunga umuryango none impanuka insigiye ubumuga, ingaruka ni nyinshi haba kuri njye ndetse n’umuryango wanjye.

Mukasekuru Cleny mu ntangiriro z’Ukwakira 2018 yagonzwe n’imodoka yamugoze akaguru, yavuze ko  atizeye ko azongera kubasha gukorera umuryango we kuko afite impungenge ko  iyi mpanuka izamusigira  ubumuga bw’igihe kirekire.

Abayobozi b’ibitaro byasuwe bemeza ko muri iki gihe impanuka ziterwa n’imodoka zagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize, mu bitaro bya CHUK ku mwaka hakirwa abantu bakoze impanuka zo mu muhanda bagera ku bihumbi 2,500 abenshi baba ari abamotari, abanyamagare ndetse n’abanyamaguru.