Yanditswe na AIP Clément Rafiki
Buri mwaka tariki ya 17 Ugushyingo, isi yose izirikana inzirakarengane zizira impanuka zo mu muhanda, ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye bugaragaza ko abantu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu(5) na 29 aribo bibasiwe n’impanuka zo mu muhanda. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bikennye aribyo byibasirwa cyane n’impanuka zo mu muhanda aho zikuba inshuro eshatu(3) ku bihugu byateye imbere.
Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) igaragaza ko ibihugu bikennye imodoka bitunze ari nkeya cyane ariko zigahitana cyane abaturage babyo, aho zibarirwa ku kigero cya 1% nyamara abaturage babyo bagera kuri 13% bapfa bazize impanuka zo mu muhanda. Ni mugihe ibihugu bikize bifite imodoka zibarirwa ku kigero cya 40%, nyamara abaturage babyo bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka babarirwa ku kigero cya 7%.
Buri mwaka kandi ku isi abanyamaguru bapfa bazize impanuka zo mu muhanda bangana na 23%, abagenda ku magare bangana na 3% naho ababura ubuzima bwabo bagendaga kuri za moto bangana na 28% bose hamwe bakabarirwa ku gipimo cya 54%.
Nanone icyegeranyo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye cyakozwe mu mwaka wa 2018 k’urujya n’uruza mu muhanda kigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 35 buri mwaka bamburwa ubuzima n’impanuka zo mu muhanda. Abanyamaguru,abatwara amagare na za Moto buri mwaka bahitanwa cyane n’impanuka zo mu muhanda kuko abarenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’abagwa mu mpanuka zo mu muhanda tubasanga muri kiriya cyiciro. Ku isi buri nyuma y’amasegonda 24 umuntu umwe apfa azize impanuka zo mu muhanda, mu mwaka wa 2018, mu Rwanda impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu barenga 400, abarenga 600 bazikomerekeyemo.
Tariki ya 26 Ukwakira 2005 nibwo inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yemeje umwanzuro 60/5 wemeza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abantu bazira impanuka zo mu muhanda, ari abapfa cyangwa zikabasigira ubumuga.
Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo, ubwo isi yose yazirikanaga abantu bazira impanuka zo mu muhanda, umunyamabanga uhoraho mu muryango w’abibumbye António Guterres yasabye amahanga guhuza imbaraga agacyemura ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana abantu.
Yagize ati:” Kuri uyu munsi mpuzamahanga ndasaba abantu bose guhuza imbaraga tugakemura ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda gikomeje kuba icyorezo ku Isi yose.
Uyu munsi ubaye mu gihe kuva tariki ya 13 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yaratangiye ubukangurambaga buzamara ibyumeru 52 bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubukangurambaga buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro.
Muri ubu bukangurambaga bugomba kuzamara umwaka wose Polisi y’u Rwanda igenda ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda nk’abana b’abanyeshuri, abanyamaguru, abashoferi b’ibinyabiziga bitandukanye bamaze kugezwaho ubukangurambaga bwimbitse bugamije kwirinda impanuka zo mu muhanda cyane cyane bakangurirwa guhindura imyitwarire ndetse no kurangwa n’ubwubahane mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubukangurambaga aribwo buryo bwiza bwafasha abanyarwanda n’abaturarwanda kumva neza no gusobanukirwa akamaro k’umutekano wo mu muhanda, ariko iyo byananiranye amategeko arubahirizwa ariyo mpamvu hagiyeho ibihano biremereye ku makosa amwe n’amwe akorwa n’abashoferi.
Tariki ya 07 Ugushyingo ubwo Polisi y’u Rwanda na MTN-Rwanda bari mu gikorwa cyo gukangurira abashoferi ndetse n’abagenzi kwirinda kurangarira kuri telefoni igihe barimo gukoresha umuhanda, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ikigamijwe ari uko abanyarwanda umutekano wo mu muhanda bawugira umuco bakareka kubahiriza amategeko y’umuhanda kubera amategeko.
Yagize ati:” Twifuza ko buri muturarwanda yumva ko umutekano wo mu muhanda umureba, akawugira umuco. Buri muntu akumva ko atagomba gutwara imodoka yanyoye inzoga akarenza ibipimo bya Alukolo mu maraso byemejwe n’amategeko(0.08), akumva ko atagomba kurangarira kuri telefoni atwaye ikinyabiziga cyangwa arimo kwambuka umuhanda n’ibindi bitandukanye bishobora guteza impanuka.”
Mu gihe isi yose izirikana umunsi w’abazira impanuka zo mu muhanda ndetse hagasabwa gushyira imbaraga mu kurwanya izo mpanuka, abanyarwanda bo baravuga ko banyuzwe n’imbaraga leta y’u Rwanda ikoresha mu guhangana n’iki kibazo.
Murindabigwi Theophile ni umuturage wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, avuga ko akoresha umuhanda awugendamo n’amaguru cyangwa agatega ibinyabiziga bikamutwara. Avuga kuri we ko ntacyo leta y’u Rwanda idakora mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Ati:” Ntacyo nshinja Polisi y’u Rwanda, ntako itagira ngo idukangurire kwirinda impanuka zo muhanda. Iyo ngenda n’amaguru mu muhanda mba nzi aho ngomba kugendera n’uko ngomba kwambuka umuhanda. Naba nateze ikinyabiziga nkamenya ko nimbona ugitwaye agenda avugira kuri telefoni, yasinze cyangwa agendera ku muvuduko ukabije mfite uburenganzira bwo kumubwira agahagarara cyangwa nanjye nkatanga amakuru agafatwa.”
Kalisa Egide ni umushoferi muri imwe mu masosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu muhanda Kigali-Nyagatare. Kalisa avuga ko ashima ingamba zafashwe mu kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga ariko cyane cyane ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa.
Ati:” Kera hataraza utugabanyamuvuduko twatwaraga imodoka cyane tugamije gukorera amafaranga menshi, byatumaga dukora impanuka za hato na hato. Murabona izi kamera ziba ku mihanda zikandikira abantu barengeje umuvuduko ku modoka zitabamo utugabanyamuvuduko, biriya bintu ni byiza cyane biratanga umusaruro ku mutekano wo mu muhanda.”
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko impanuka nyinshi zibera mu mihanda akenshi usanga ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda, nyamara 90 ku ijana(90%) yazo zishobora kwirindwa, byose bisaba ko abantu bahindura imyumvire ku mikoresherezwe y’umuhanda bakubahiriza amategeko awugenga. Polisi inavuga ko guhindura imyumvire bitaba umwaka umwe ko ahubwo ubukangurambaga buzahoraho.
Kinyarwanda
English











