Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye mu karere ka Burera hafungiwe umugore w'imyaka 21 y'amavuko ukekwaho kwihekura nyuma yo kubyara umwana yarangiza akamwambura ubuzima.
Kugira ngo bimenyekane, byaturutse ku baturanyi be n’inzego z’abaturage zishinzwe kwicungira umutekano ku buryo busanzwe buzwi nka community Policing, bakaba baraje kuvumbura ko uyu mugore inda yari atwite yayibyaye ariko ntagaragaze aho uruhinja ruri.
Uku kumukeka nibyo byatumye bakomeza kumukurikirana ariko we akavuga ko yagize ibyago inda ikavamo. Cyakora amakuru ye ntiyahawe agaciro n’abaturage kuko iki kibazo cyagejejwe kuri Polisi maze nayo ikomeza kumukurikirana, abonye byamenyekanye aza kwiyemerera ko yihekuye kubera ubukene.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera itangaza ko uyu mubyeyi gito ukekwaho kuba yarishe umwana yibyariye, abarizwa mu Mudugudu wa Nyanamo, Umurenge wa Rugendabare, Akarere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yari asanzwe ari umukobwa watwaye inda akiba i wabo mu rugo.
Ubu Polisi ikaba ikiri mu iperereza kugira ngo imenye neza abandi bantu bari inyuma y’iki gikorwa dore ko nyuma yo gukora iki gikorwa kigayitse, kugira ngo hasibinganywe ibimenyetso, aya mahano akimara kuba umurambo w’uwo mwana wahise ushyingurwa.
Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama abakobwa batwite kwirinda gukuramo inda cyangwa kwivugana abo babyaye kuko bibashyira mu bibazo byo gufungwa, ibyo bikanagira ingaruka mbi ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent (SP) Emmmanuel Hitayezu akaba agira inama abasore ariko by’umwihariko abakobwa ko bakwirinda kwishora mu busambanyi kuko butuma bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kwandura icyorezo cya Sida ndetse no gutwara inda. Ibi bikaba rero ari nayo ntandaro yo gushaka kuzikuramo kuri bamwe bikaba byabaviramo kubura ubuzima bwabo n’ibindi bibazo.
Yakomeje asaba ababyeyi ko bakwiye kujya bita ku bana babo, mu gihe bahuye n’ibishuko bagatwara inda z’indaro bakarushaho kubaganiriza aho kubatererana bakabafasha mu kwiyakira.
Kinyarwanda
English











