Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara abagenzi kwitonda bakubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane mu gihe abanyeshuri bitegura kuva ku mashuri yabo no gutangira ibiruhuko guhera mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi  w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP)  George Rumanzi,  yavuze ko impanuka zishobora kwiyongera bitewe n’umuvuduko ukabije wa bamwe mu batwara ibinyabiziga baba bifuza gukora ingendo nyinshi; mu gihe abanyeshuri bava ku mashuri yabo bajya mu biruhuko ndetse n’urujya n’uruza rw’abagenzi mu mpera z’umwaka. 

CP Rumanzi  yagize ati:” ingamba zarafashwe zo kugenzura ko  ingendo zikorwa neza n’imodoka zitwara abanyeshuri bajya mu biruhuko ndetse mu mihanda yo mu Ntara niho twibanda cyane tureba ko umutekano wo mu muhanda ugenda neza bityo tugafatira ibihano abanyamakosa”.

Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’uburezi, ibiruhuko by’abanyeshuri biteganyijwe gutangira hagati y’itariki ya 1 na 3 Ugushyingo. 

Amashuri yo mu Mujyi wa Kigali n’ayo mu turere twa Huye,Nyanza,Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ayo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’iBurengerazuba azafunga tariki ya 1 Ugushyingo.

Andi mashuri yo mu turere tundi two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba nayo azafunga tariki ya 2 Ugushyingo. Mu gihe amashuri yo mu Ntara y’I Burasirazuba n’Amajyarugura yo azafunga tariki ya 3 Ugushyingo.

CP Rumanzi yakomeje agira ati:” iyi ni gahunda ya Leta kandi igomba kubahirizwa na buri wese ku buryo abahuriye muri iki gikorwa barimo abatwara ibinyabiziga, ibigo by’amashuri,ababyeyi ndetse natwe Polisi; dusabwa twese ubufatanye mu kureba ko umutekano w’ibinyabiziga n’ababigendamo mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri wubahirizwa. Ntitwifuza kongera ibihano kubera abanyamakosa,ariko nibiba ngombwa tuzabikora tugamije kurinda impanuka  no kubungabunga umutekano w’abaturage”.

Yavuze kandi ko byagaragaye ko abatwara abagenzi bagendera ku muvuduko ukabije bagamije  gutanguranwa abagenzi ndetse bakifuza gukora n’ingendo nyinshi kugira ngo bakorere n’amafaranga menshi,  ibi rero bikaba ari bimwe mu bitera impanuka.

Yongeye kandi kwihanangiriza abatwara abagenzi barengeje imyanya yagenwe kubireka no kubahiriza ubwishingizi bw’abagenzi baba bemerewe gutwara.

Yagaye kandi bamwe mu bashoferi baba barwanira abagenzi bashaka kubashyira mu modoka no kubakuramo vuba vuba kuburyo hari igihe bakomereka  bityo abasaba kubireka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe  kubungabunga umutekano wo mu muhanda  CP Rumanzi, yasabye kandi by’umwihariko amashyirahamwe atwara abagenzi kujya bagenzura abashoferi b’ibinyabiziga byabo ndetse bagafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.