Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu cyumweru kimwe gusa Polisi y’u Rwanda yafashe moto 3 zari zibwe

Ku gicamunsi cyo ku  itariki 15 Ugushyingo mu murenge wa Nyamiyaga,akagari ka Karambo ,Polisi ihakorera yafashe  moto idafite ibiyiranga,bikekwako yibwe I Kigali.Ni mugihe  kandi ku cyumweru tariki 12 Ugushyingo mu karere ka Gasabo na Gicumbi hafatiwe izindi moto nazo zibwe.

Superintendent of Police(SP) Gaston Karagire uyobora Polisi  mu karere ka Gicumbi, avuga ko kugira ngo iyi moto ifatwe ari umuturage wahamagaye  Polisi ikorera muri kariya gace ko hari ahantu hari moto idafite ibyangombwa.

Yagize ati:”Umuturage yaraduhamagaye aduha amakuru,twarakurikiranye biba ngombwa ko  tujya mu rugo rw’aho yatubwiye , moto turayihasanga ,dusanga nta numero ziyiranga ifite ndetse nta n’ibyangombwa byayo bihari.

SP Karagire  akomeza avuga ko uwo muturage basanganye moto yavuze ko ari umuntu wayimubikije aho yagize ati:” Nyuma y’uko afatwa, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane aho iyi moto yaba yakomotse n’uburyo yageze muri iri rugo”.

Akomeza  avuga ko hashize iminsi muri aka karere hafatirwa  moto z’injurano, nyuma bikagaragara ko zibwe I Kigali, aho bikekwa ko iyi nayo   yaba yiribwe I Kigali n’ubwo kugeza ubu bitaramenyekana neza.

Iyi moto yibwe ije ikurikiye izindi ebyiri ziherutse  gufatirwa mu karere ka Gasabo na Gicumbi , imwe ikaba yarafashwe tariki 12 Ugushyingo   mu karere ka  Gicumbi mu murenge wa Rutare , ikaba yari  ifite nimero za pulake RD 290 Y , ikaba yari yibwe mu karere ka Kicukiro mu gitondo cy’uwo munsi.

Kuri uwo munsi kandi Polisi ikorera  mu karere ka Gasabo yafatiye mu rugo rwa Mukantabana Cecile  wo mu kagari ka Gasagara , umurenge wa Rusoro,   moto  RC 187 T ikekwa kuba yaribwe umuntu utaramenyekana.

Aha, SP Karagire akaba agira inama abatunze ibinyabiziga cyane cyane moto kujya bagirira amakenga  ku bamotari bagiye guha  moto zabo ngo bazikoreshe  kuko hari ubwo usanga bagira uruhare muri ubu bujura.

Abamotari nabo bagirwa inama yo kujya bagirira amakenga abagenzi batwara kuko haribwo usanga hari abagenzi b’abajura cyangwa bakorana nabo , aho banasabwa  kujya  bihutira gutanga amakuru mu gihe bibwe.

Asoza, SP Karagire  yakanguriye abaturage muri rusange kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , ariko kandi ababwira kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano mu gihe habaye igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango hafatwe uwagikoze mu maguru mashya.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.