Mu bicuruzwa byafashwe byari byiganjemo inzoga zisembye , ibinyobwa bidasembuye, imyenda ndetse n’inkweto bya caguwa . Byafatiwe mu bikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse n’abandi bapolisi bakorera mu turere.
Ibi bicuzwa byafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Ntara y’Amajyaruguru , byafashwe tariki 08 na tariki 09 Mutarama 2019.
Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi hafatiwe imodoka ifite ibiyiranga RAA 856 A ipakiyemo imyenda ya caguwa amabalo 20 yinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu. Iyi modoka yafashwe mu gitondo saa moya ifatirwa kuri bariyeri ya Polisi.Iyi modoka n’ibicuruzwa yari ihetse bayahise bijyanwa ku biro bya Polisi mu murenge wa Gisenyi.
Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasisara avuga ko kugira ngo Polisi ishobore kurwanya ubucuruzi bwa magendu ibifashwamo n’abaturage.
Yagize ati:” Muri iyi minsi turimo gufata ibicuruzwa byinshi bya magendu byinjira mu gihugu kubera ko abaturage bamaze kumva neza ububi bw’ubucuruzi bwa magendu bakaduha amakuru.”
Uretse mu Ntara y’Iburengerazuba, Ubucuruzi nk’ubu bwa magendu bukunda kugaragara mu Ntara y’Amajyarugu biciye ku mupaka wa Cyanika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko bamwe mu bacuruzi ba magendu bagerageza gucika abapolisi mu Ntara y’Iburengerazuba bafatirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yagize ati:”Hari bamwe mu bacuruzi ba magendu bagerageza kwihisha inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba ariko bagafatirwa hano mu Ntara y’Amajayaruguru. Byose bituruka ku guhererekanya amakuru hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage .”
Ubu bucuruzi bwa magendu bwiganje mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, mu mwaka ushize wa 2018 ubu bucuruzi bwanyereje imisoro ibarirwa hejuru ya miliyoni 48 ,700 mu mafaranga y’u Rwanda
Mu mpera z’umwaka ushize mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura mu Ntara y’iburengerazuba hafatiwe imodoka yari ipakiye amabalo agera ku 109 y’imyenda ya caguwa , umucuruzi akaba yari anyereje umusoro ubarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni 19,500.
M’Ugushyingo ,Polisi ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu mazi mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwo mu karere ka Karongi iri shami rya Polisi ryafashe amabalo 319 y’inkweto ndetse n’amabalo 50 y’imyenda ya caguwa .
Muri uwo mwaka kandi wa 2018 hafashwe ibicuruzwa byapimaga toni zigera ku 10 hakaba hari hanyerejwe imisoro abarirwa muri miliyoni 48,700 mu mafaranga y’u Rwanda.
Itegeko rivuga ko imodoka ifashwe ipakiye ibicuruzwa bya magendu itezwa cyamunara hanyuma umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande anagana n’amadorali y’Abanayamerika ibihumbi 5 ndetse n’ibyo bicuruzwa bigatezwa cyamunara.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko itazatezuka ku mugambi wo kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ubundi bucuruzi bunyuranyije n’amategeko.Ivuga ko ku bufatanye n’abaturage hari icyizere ko abagikora ubu bucuruzi bazageraho abagcika integer bakabireka kubera ko abaturage bamaze kumva ingaruka z’ubucuruzi bwa magendu ku iterambere ry’igihugu.
Kinyarwanda
English











