Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 ukuboza, Itsinda ry?abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU2-7) bari mu butumwa bw'umuryango w?Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA) bakorera mu Ntara ya Nana Gribizi muri Komini ya Kaga Bandoro, batanze ibikoresho by'ubuhinzi kuri koperative 3 z'abakora umurimo w?ubuhinzi batuye mu nkambi ya Lazaret, igikorwa cyakurikiwe no gutanga ubuvuzi ku buntu ku batuye muri iyo nkambi.
Ibikoresho by'ubuhinzi byatanzwe bigizwe n'ifumbire mvaruganda, ingorofani, ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka (Arrosoirs), ibyifashishwa mu gutera imiti (Pompes), imiti y'imyaka, amasuka, ibitiyo, imbuto zitandukanye zo gutera, amajerekani n'ibikoresho by'isuku birimo indobo, isabune n?ibindi.
Umuyobozi w?ihuriro ry?amakoperative y?ubuhinzi yahawe ibikoresho, Madamu Gbenou Brigitte, yashimye igikorwa cyakozwe n'itsinda ry?abapolisi b'u Rwanda avuga ko kije ari igisubizo cy?ibyifuzo byabo.
Yagize ati" Turashimira Polisi y'u Rwanda kuri iki gikorwa cy?indashyikirwa cyo gushyikiriza amakoperative y?ubuhinzi, ibikoresho byari bicyenewe bizafasha mu guteza imbere no kunoza umurimo w?ubuhinzi, umusaruro ukazarushaho kuba mwiza no kwiyongera bityo bakabasha kwikura mu bukene bihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.?

Yavuze ko batewe ishema no kuba bafite abapolisi b?u Rwanda batekereza n?icyabateza imbere nyuma y?akazi gakomeye bakora ko kubarindira umutekano avuga ko bigaragaza ubunyamwuga n'ubumuntu biranga imikorere yabo ya buri munsi."
Umuyobozi w?akarere ka Kaga Bandoro, Alvin Maussa Zavido, yavuze ko abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w?Abibumbye muri Kaga Bandoro ari intangarugero mu gucunga umutekano kandi baha agaciro ubuzima bw?abo bashinzwe kurinda.
Yagize ati: ?Utekereza ku buzima bw?uwo ashinzwe kurinda bigaragaza ko aba yishyize mu mwanya we, akakira ibibazo bye, kandi ugutekereje mu bihe bigoye n?ibyiza akumva ko mugomba kubisangira aba ari inshuti magara. Ni byo byigaragaje hagati y?abapolisi b?u Rwanda n'abaturage ba Kaga Bandoro kandi turabizeza ko tuzakomeza guharanira ko umubano wacu uzarushaho kuba mwiza."

Umuyobozi w?itsinda ry?abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro mu gace ka Kaga bandoro (FPU2-7), Chief Superintendent of Police (CSP) Hodali Rwanyindo, yavuze ko guteza imbere imibereho myiza y?abaturage nabyo biri mu nshingano zabo.
Yagize ati:" Kugira ubuzima buzira umuze n?imibereho myiza y?abaturage by?umwihariko ku bakuwe mu byabo n?intambara, ni bimwe mu byo duharanira mbere na mbere nk?ishingiro ry?umutekano n?ituze rusange.?
Yakomeje agira ati:" Ibi bikoresho muhawe twizeye ko bizabafasha mu guteza imbere ubuhinzi bwanyu, mwongera umusaruro, mukihaza mu biribwa bityo bikazababera imbarutso y?iterambere mwifuza kugeraho.?
Yabasabye kuzabikoresha neza anabizeza ko itsinda RWAFPU 2-7 abereye umuyobozi rizakomeza kubahora hafi bagakomeza kunoza imikoranire no gufatanya nabo mu gucunga umutekano.
Madamu Oulimata Diarra wari uhagarariye MINUSCA muri uyu muhango, yashimye igikorwa cyakozwe n'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w?Abibumbye, avuga ko kigaragaza ko batita ku mutekano w?abaturage gusa ko ahubwo bazirikana no ku cyabateza imbere, ashishikariza abaturage bibumbiye mu makoperative yahawe ibikoresho kuzabifata neza birinda kubyangiza bikazabafasha mu kwiteza imbere.
Gutanga ibikoresho ku makoperative y?ubuhinzi byakurikiwe n?igikorwa cyo gutanga ubuvuzi ku baturage 300 bo mu nkambi cyaranzwe no gusuzuma no guha abana ibinini by'inzoka n?ibyo kubarinda indwara ziterwa n'umwanda, no gupima abantu bakuru indwara ya diyabete ndetse n'umuvuduko w?amaraso.

Kinyarwanda
English










