Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique buzwi nka MINUSCA, bafatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusukura umuhanda, hakurwaho imyanda, guharura ibyatsi ndetse no gusibura imiyoboro y’amazi mu gace ka 1er Arrondissement, kamwe mu tugize umujyi wa Bangui.
Bolongo Martial uyobora 1er Arrondissement, ahakorewe umuganda, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano ku ruhare bagira mu kubacungira umutekano n’ubufatanye mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Tubashimira akazi gakomeye mukora ko gucungira abaturage umutekano n’urukundo mutugaragariza mufasha abaturage mu bikorwa by’isuku no guteza imbere imibereho myiza yabo.
Yavuze ko kwifatanya n’abaturage ayobora mu gikorwa cy’umuganda rusange ari urugero rwiza bishimira, asaba abawitabiriye kubigira umuco nabo bakajya bawukora kenshi kugira ngo aho batuye harusheho kuba heza banabikangurira n’abandi.
Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Claude Munyeragwe, uyobora Itsinda RWAFPU I-10, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda n’ubufatanye basanzwe babagaragariza mu kazi kabo ka buri munsi.
Yavuze ko umuganda ari igikorwa cy’ubufatanye kigira uruhare mu kwishakamo ibisubizo ubwabo bityo ko ukwiye kwitabwaho no guhabwa umwanya na buri wese mu rwego rwo gufatanya mu kwiteza imbere no gufata neza ibidukikije.
U Rwanda rwohereza buri mwaka amatsinda ane y’abapolisi gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.
Amatsinda y’abapolisi; RWAFPU-I na RWAPSU akorera mu murwa mukuru Bangui, RWAFPU-II rigakorera ahitwa Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu, mu gihe RWAFPU-III rikorera mu mujyi wa Bangassou uherereye mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’igihugu.