Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri w’Umutekano muri Centrafrique yasuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya  Centrafrique; Michel Nicaise Nassin, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Minisitiri Nassin yari aherekejwe n'izindi ntumwa, zirimo Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori y’igihugu, Gen Landry Ulrich Depot, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu nama yahuje impande zombi, IGP Namuhoranye, yavuze ko mu myaka itatu ishize u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique, ibihugu byombi byagiranye imikoranire myiza yatanze umusaruro ufatika mu kunoza umubano hagati y’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Uru ruzinduko rwanyu rugaragaza ubushake n’ishyaka ryo kwagura imikoranire isanzweho hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byacu byombi”

IGP Namuhoranye yagaragaje ko ubufatanye bw’inzego z’ibihugu byombi butanga umusaruro ushimishije, cyane cyane mu bijyanye no kongera ubushobozi, ndetse no gusangira amakuru n’ubunararibonye.

Ati: “Umubano dufitanye uyu munsi ugaragaza akamaro gakomeye k’ubufatanye. Uru ruzinduko rurongera imbaraga z’imikoranire mu kunoza no gushimangira ubufatanye bw’inzego zombi z’umutekano.”

Polisi y'u Rwanda n’iya Repubulika ya Centrafrique zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye muri Gashyantare 2022, hagamijwe gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo gucunga umutekano cyane cyane mu kubaka ubushobozi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Minisitiri Nassin yashimiye u Rwanda ku musanzu warwo mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano no kongerera ubushobozi abo mu nzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Yavuze ati: “Dushimira inkunga y’u Rwanda mu kongerera ubushobozi abo mu nzego zacu z’umutekano n’umusanzu rutanga mu bikorwa by’umutekano w’igihugu ugaragaza umusaruro mu kugarura no kubumbatira amahoro n'umutekano."

U Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014, aho kuri ubu rufite abapolisi bagera kuri 700.

Bose bakorera mu matsinda ane arimo atatu yibanda ahanini mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abasivili (FPUs), mu gihe irindi tsinda (PSU) rishinzwe gucunga umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’abibumbye barimo Minisitiri w’intebe, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri ndetse n’umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.

Kuri ubu kandi mu Rwanda hari abanyeshuri hafi 50 boherejwe n’inzego z’umutekano muri Centrafrique, barimo gukurikirana amasomo y’icyiciro cya 12 cy’amahugurwa y’ibanze yo gucunga umutekano mu buryo bwihariye (Special Forces course), abera mu Kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC), i Mayange mu Karere ka Bugesera.

 INKURU BIFITANYE ISANO: