Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama, yakiriye Umuyobozi Mukuru w'Umutekano Rusange w'Ubwami bwa Yorodaniya, Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, n'intumwa ayoboye, mu ruzinduko rw'ubusabane rwabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Umutekano mu gihugu i Kigali.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano n'ituze rusange. Banaganiriye ku bufatanye hagati y'inzego, kongerera ubushobozi abakozi no gusangizanya ubunararibonye hagati y'u Rwanda na Yorodaniya.
Dr. Biruta yavuze ko u Rwanda na Yorodaniya bisanzwe bifitanye umubano mwiza, harimo n’urwego rw'umutekano, kandi yemeza ko ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kuwagura.
Yagize ati: “Twemeranyije gushimangira ubufatanye bwacu no kwagura ibyo tuzakora, birimo kongerera ubushobozi inzego z’umutekano ndetse n’ibindi by’ingenzi. Twanasanze ari ngombwa kwihutisha isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano na serivisi zijyanye na wo, tukaba twizeye ko azasinywa mu Kwakira 2026.”

Yakomeje avuga ko uru ruzinduko ruzakomeza gukomeza umubano hagati y'ibihugu byombi, anagaragaza icyizere ko ubufatanye mu rwego rw'umutekano rusange buzakomeza gutera imbere.
Maj. Gen. Maaitah yashimiye Guverinoma y'u Rwanda uburyo yabakiranye urugwiro, anashimira intambwe inzego z'umutekano z'u Rwanda zimaze gutera.
Yavuze ko we n'intumwa ayoboye bungukiye byinshi mu ruzinduko bagiriye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, mu bigo by’amashuri bitangirwamo amahugurwa n’ahandi basuye. Yongeye gushimangira ubushake bwa Yorodaniya bwo gukomeza ubufatanye binyuze mu gusangizanya ubumenyi n'ubunararibonye ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano.

Yagize ati: “Gusangizanya ubumenyi n'ubunararibonye ni ingenzi mu gushimangira ubufatanye, guteza imbere udushya no kongera ubushobozi bw'inzego zacu, bikagirira akamaro ibihugu byombi.”
Yanashimye gahunda yo kuzasinya amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, avuga ko azafasha kurushaho gushimangira imikoranire hagati y'inzego z'umutekano z'u Rwanda na Yorodaniya.
Uru ruzinduko rwa Maj. Gen. Maaitah n’intumwa ayoboye, rurashimangira amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda n'Urwego rushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya, bashyizeho umukono tariki ya 2 Nzeri 2024.
Inkuru bijyanye: IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya
Kinyarwanda
English









