Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri w’umutekano mu gihugu arashima uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha

Abaturage barashimirwa uruhare bakomeje kugira mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano hirya no hino mu gihugu. Uku gushimira abaturage byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yagiranye nabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ayobora.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yavuze ko n’ubwo ibyaha byaganyutseho 2,5% mu mezi ya Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka ugereranyije n’amezi atatu yayabanjirije, yavuze ko hakwiye kongerwamo ingufu bityo hagakomeza kubaho ubufatanye bw’abantu bose kugira ngo hakomeze kubaho umutekano usesuye.

Cyakora n’ubwo ibyaha byagabanyutse, Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabwiye abanyamakuru ko hari bimwe byahungabanyije umutekano  birimo ugukubita no gukomeretsa bituruka cyane cyane ku bashakanye, ku makimbirane aturuka ku masambu ndetse no ku businzi. Mu bindi byaha byahungabanyije umutekano harimo ubujura buciye icyuho,ugucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kwangiza abana no gusambanya ku gahato abakuru. Uku kugabanyuka kw’ibi byaha bikaba byaragizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse  na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Minisitiri Musa Fazil Harerimana yakomeje avuga kandi ko hari byinshi byo kwishimirwa byagezweho birimo ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyashyizeho imodoka izenguruka ipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga hakaba hazanubakwa n’ibindi bigo mu turere twa Ngoma, Huye na Karongi, bikaba biteganyijwe kuzatangira gukora mu mwaka utaha. Mu bindi byagarutsweho muri icyo kiganiro, harimo ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cya Gishali, kikazafasha abaturage hirya no hino ndetse kikazanongera ubumenyi n’abapolisi mu myuga itandukanye.

Ikindi cyagarutsweho na Minisitiri w’umutekano mu gihugu ni uko impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku buryo bugaragara, ibi bikaba bisaba ko abatwara ibinyabiziga bakomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hakomeze kubaho kurengera ubuzima bw’abaturage.
 
Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru byari byiganjemo uko umutekano wifashe mu Rwanda no mu karere muri rusange n’ingamba zafatwa kugira ngo ukomeze kuba mwiza kurushaho.

Ikiganiro cyasojwe Minisitiri w’Umutekano asaba abantu bose kwitwararika muri ibi bihe by’impera z’umwaka bakitwara neza mu bikorwa byabo bitandukanye kugira ngo habeho kurangiza neza umwaka mu mutekano usesuye.