Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri w’umuryango arasaba kudahishira abakora ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Ibi Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yabivugiye mu kigo cy’igihugu gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mata, ubwo  hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Muri iki kigo hakaba hari hateraniye urubyiruko rurenga 500 rwari rumaze igihe mu mahugurwa y’itorero ry’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba.

Atangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango  Oda Gasinzigwa wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubu bukangurira abanyarwanda bose kongera gusubiza amaso inyuma bakareba aho bataragera bakongera imbaraga ku buryo iki cyaha gicika burundu.

Yasabye urwo rubyiruko gufatanya n’inzego za Leta kugaragaza abantu bakora ibyaha by’ihohoterwa, kugirango bashyikirizwe inzego z’ubutabera. Aha akaba yagize ati:”Uruhare rwanyu nk’urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ni ingenzi, mudufashe kurwanya no kwerekana abanduza isura y’igihugu muri rusange n’umuryango nyarwanda by’umwihariko”.

Yakomeje agira ati;”Twarigishije bihagije, ubu igikurikiyeho ni ukwerekana abarikora, maze ubutaha ubwo tuzongera guhura tuzabe twivuga ibigwi ko twaranduye ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuko aba baduteze amaso ngo tubarengere”.

Yasoje avuga ko ubu bukangurambaga bumaze igihe bukorwa n’inzego zitandukanye, buri wese akaba akwiye kuba yarabikangukiwe ko kizira guhohotera umuntu uwo ariwe wese no gusambanya abana, ababikora bakaba bakwiye kwerekanwa kuko mu miryango nyarwanda hari abakibahishira.

Umuhuzabikorwa w’imiryango ishamikiye ku muryango w’abibumbye Lamine Maneh nawe wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko umuryango w’abibumbye ufata ubu bukangurambaga nk’igikorwa gikomeye kandi bishimisha kumva urubyiruko ubwarwo ruhiga ko rugiye guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Akaba yagize ati:” Si byiza ko umugore afatwa nk’igikoresho nk’uko u Rwanda rwiyemeje kubirwanya, niyo mpamvu umuryango w’abibumbye nawo wahagurukiye kubirwanya, tukaba dushimira Leta y’u Rwanda muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko bafashe icyemezo ko ihohoterwa rigomba guhagarara mu Rwanda. Umuryango w’abibumbye ubona ingufu mushyira muri iki gikorwa kandi biragaragara ko ubu bukangurambaga buzabyara umusaruro”.

Yakomeje agira ati:”Turashimira Polisi y’u Rwanda imbaraga ishyira mu gukwirakwiza ibigo bya Isange One Stop Centres mu gihugu hose kuko bifasha uwakorewe ihohoterwa, kandi tuzakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu guhashya burundu iki cyaha”.

Yasoje avuga ko n’umuryango w’abibumbye wabonye ibikorwa byiza bya Isange One Stop Centre, ukayigenera igihembo, anaboneraho umwanya wo kuvuga ko kurirwanya byagira ingufu kurushaho  ari uko buri muturage agize iki kibazo nk’icye kandi buri wese akihatira kurirwanya.

Mbere yo gutangiza ubu bukangurambaga, muri iki kigo hari habanje kuba umuhango wo gusoza itorero ry’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ryari rigizwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse na zimwe mu nkeragutabara za Polisi y’u Rwanda, iri torero rikaba ryasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka.