Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi arasaba inzego z’umutekano mpuzamahanga gukora ibishoboka byose abasize bakoze jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda bakidegembya bagatabwa muri yombi.
Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya 6 izamara iminsi 3 iri kubera i Kigali, ikaba ihuje inzobere, abashakashatsi, Polisi mpuzamahanga (Interpol) na Polisi y’u Rwanda, ikaba iri kwiga ku ngamba zafatwa ngo hirindwe jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu,ikaba yarateguwe na Polisi mpuzamahanga ndetse na Polisi y’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe yavuze ko insanganyamatsiko y’iyi nama” Turandure umuco wo kudahana”, ubwayo isaba isi yose gushyira ingufu mu guta muri yombi abasize bakoze jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda.
Aha yagize ati:“Akarere kacu ndetse n’isi yose hari gukorerwamo ibyaha byinshi, ababikoze ntibashyikirizwe ubutabera. Iyi nama ni uburyo bwiza buzatuma abakunda amahoro ku isi hose bongera ingufu mu guta muri yombi abakoze jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu aho bari hose ku isi”.
Minisitiri w’intebe yakomeje avuga ko abasize bakoze jenoside mu Rwanda, uretse guhunga ubutabera, bateza n’umutekano mucye aho baba bari, kuko batera inkunga abakora ibikorwa by’iterabwoba, akaba yavuze ko ariyo mpamvu imiryango mpuzamahanga ikwiye gufasha mu guta muri yombi aba banyabyaha.
Akaba yasoje avuga ko yizera ko imyanzuro izava muri iyi nama izaba itanga ibisubizo byo kurwanya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Muri iyi nama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko bitorohera inzego z’umutekano kumenya no guta muri yombi abasize bakoze jenoside mu Rwanda b akidegembya mu bihugu bitandukanye, kubera ko bamwe bahindaguranya ibibaranga, ndetse abandi bakaba baratse ubuhungiro mu bihugu bidashaka kubafata.
Yakomeje avuga ko hari bamwe bakidegembya haba mu gihugu no hanze yacyo kubera ko batazwi, kuko nta mu ntu wo kubashinja wasigaye.
IGP yavuze ko kujyana mu nkiko mu banyabyaha, bisaba akazi gakomeye, n’ubufatanye busesuye hagati y’ibihugu byose.
Yashimiye Polisi mpuzamahanga ubufasha idahwema gutera Polisi y’u Rwanda, haba mu kuyiha ibikoresho no guhugura abapolisi.
IGP Gasana, yavuze ko kuva mu 2004 Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi mpuzamahanga ndetse n’ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho gucira imanza abakoze jenoside mu Rwanda (ICTR)batangiye ibikorwa byo gushakisha abakoze jenoside, bikaba byaratumye hari abafatirwa mu Rwanda, mu bihugu by’i Burayi ndetse no muri Canada.
Aha yakomeje anavuga kohari abandi barenda 200 bagishakishwa , aho yavuze ko guca umuco wo kudahana bigomba guhera kuri aba bagashyikirizwa ubutabera.
IGP Gasana yasoje avuga ko u Rwanda ruzagumya gukora uko rushoboye ngo Polisi mpuzamahanga yuzuze inshingano zayo, akaba ariyo mpamvu umwaka utaha wa 2015 rwahawe kuzakira inama rusange ihuza Polisi z’ibihugu mpuzamahanga, ikazaba ari iya kane izaba ibereye muri Afurika mu myaka 100 umuryango uhuza Polisi mpuzamahanga ubayeho.
Kinyarwanda
English











