Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harelimana yasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nzeri, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yasuye Polisi y’u Rwanda, abonana kandi agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Muri uru rugendo akaba yari agamije kureba imikorere ya Polisi y’u Rwanda no kureba imishinga itandukanye ya Polisi aho igeze ishyirwa mu bikorwa n’ibibazo bishobora kuba bihari bibuza imwe n’imwe kurangira.

Akigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, amugezaho imigabo n’imigambi ya Polisi y’u Rwanda, ibikorwa bya Polisi n’ingamba Polisi y’u Rwanda ifite mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka muri iyi minsi biri kuzamuka.

Aha yamubwiye ko kubera ko abakora ibi byaha bakoresha ubuhanga, abapolisi bashinzwe kubirwanya nabo bagomba kugira ubuhanga buhanitse.

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda, yasobanuriye minisitiri Harelimana imishinga Polisi y’u Rwanda yatangiye harimo 17 y’ubwubatsi, 2 yo gusana inyubako zisanzweho, gufata neza abapolisi, amahugurwa, kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro, ubukangurambaga butandukanye, imishinga igendanye n’amategeko ndetse n’ibibazo Polisi ihura nabyo mu kazi kayo.

DIGP/AP Marizamunda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo gushaka uburyo abapolisi bareka kwivuriza mu kigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB), bagakoresha Ikigo  cy’Ubwishingizi mu kwivuza cy’Ingabo z’u Rwanda (MMI).

Yamubwiye kandi ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka sitasiyo za Polisi z’icyitegererezo muri buri karere zikaba arizo zizaba icyicaro cya Polisi muri ako karere, kandi ikahashyira ibikoresho bigendanye n’igihe bizifashishwa n’abapolisi mu kazi kabo no kubika neza ibikoresho byafatanywe abanyabyaha.

Nyuma y’aho Minisitiri Harelimana yatambagijwe ikigo cya Polisi y’u Rwanda, aho yeretswe aho imirimo y’ubwubatsi bw’icyicaro gikuru gishya cya Polisi bugeze, bikaba biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu mpera z’ukwakira 2015.

Minisitiri Harelimana akaba yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho, n’uko ikora ibishoboka byose ngo ikomeze itere imbere, byose bigamije gukomeza kubumbatira umutekano w’abanyarwanda.