Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari yiyemeje gushyigikira ibikorwa bya Isange One Stop Centre no kugira ngo bigere ku bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aho bari hose.
Yavuze aya magambo ubwo yasuraga iki kigo ku cyicaro cyacyo kiri ku bitaro bya Kacyiru , aho yari aherekejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Dr Claudine Uwera Kanyamanza.
Isange One Stop Centre, yatangiye mu 2009 aho kuva icyo gihe yakwirakwijwe mu bindi bitaro by’uturere 28 mu gihugu hose. Kikaba ari ikigo gikomatanyije inshingano zisanzwe zifitwe n’ibigo bitandukanye ariko zifite aho zihuriye no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo za Minisiteri y’Ubuzima, iy’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, iy’Ubutabera ndetse na Polisi.
Minisitiri Nyirasafari yagize ati:”Serivisi zitangwa n’iki kigo ni ingirakamaro ku bahura n’ihohoterwa ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu. Gahunda yo kugiteza imbere iracyakomeza kandi turifuza kuzamura ireme rya serivisi zihatangirwa tugitera inkunga biciye mu baterankunga batandukanye.”
Yongeyeho ati:” Ndashishikariza abanyarwanda bose kumenya no kwitabira serivisi za Isange kandi bakayibyaza umusaruro aho bayikeneye; ibi bazabigeraho nibareka guhishira no guceceka ihohoterwa iyo riva rikagera.”
Ku birebana no guhana abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri yagize ati:” Nk’uko amategeko ahana ahora avugururwa, tuzasaba ko kuregera ihohorerwa hagati y’abashakanye bitagomba kugarukira kuwarikorewe wenyine nk’uko ribigena, ahubwo byareba buri wese “
Yavuze kandi ku batwara inda batarageza ku myaka y’ubukure maze agira ati:” Nta muryango ukwiriye kwihanganira ibyo bintu kandi ndibutsa ko no kubiceceka ari icyaha. Umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 bizwi ko aba yarasambanyijwe , igihe cyose uyu mwana abyariye ku bitaro, ibyangombwa byandikwa Polisi ikwiriye kubiheraho maze igakurikirana uba yaramuteye iyo nda.”
Iki kigo gifite abaganga, abajyanama ku ihungabana n’isanamitima, abagenzacyaha n’izindi mpuguke bose bashobora gufasha uwahohotewe mu bufasha yakenera aho ari kandi ku buntu.
Aho biba ngombwa, Isange iherekeza kandi igafasha uwahohotewe gusubira aho atuye no gusubizwa mu buzima busanzwe kuko bamwe baba baramaze gutereranwa no guhabwa akato n’imiryango yabo kubera ibyababayeho.
Muri icyo gikorwa cyo kubasubiza mu buzima busanzwe, Isange One Stop Centre ikorana n’inzego zitandukanye z’aho hantu nazo ziba zimufite mu nshingano.
Iki kigo gitanga ubuvuzi, ubujyanama ndetse n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi kikorohereza abaturage mu itumanaho kuko gifite umurongo utishyurwa wa 3029, ukaba ukoreshwa mu gutanga amakuru y’ibanze ku ihohoterwa kandi mu buryo bwihuse.
Kinyarwanda
English










