Mu ruzinduko rw’iminsi 3 yagiriraga mu ntara y’amajyaruguru arikumwe n’umuyobozi mu kuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police, Emmanuel K. Gasana ejo barushoreje mu karere ka Gakenke abonana n’ abagize inzego z’ubuyobozi, abakuriye inzego z’umutekano,ndetse n’abahagarariye abikorera bo muri ako karere.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni ubwo yasozaga urwo ruzinduko yabwiye abanya Gakenke ko u Rwanda rurinzwe kandiko ntawashobora guhungabanya umutekano wa rwo, akaba asaba abaturage gukomeza kubigiramo uruhare barushaho kubumbatira umutekano wabo.
Yabijeje ko buri bayobozi b’imidugudu mu gihugu hose ko bagomba kuba bahawe telephone bitarenze ukwezi kwa Nyakanga mu rwego rwo gutanga amakuru ku gihe kandi bagahabwa n’ubwisungane mu buvuzi.”
IGP Gasana yashimiye abaturage b’akarere ka Gakenke kuba karagize uruhare mu gusana aho Polisi y’akarere ka Gakenke ikorera maze mu rwego rwo kubashimira abaha inka muri gahunda yokurandura ubukene.
Yabakanguriye kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge ababwira ko abayobozi cyangwa abaturage abazabifatirwa mo bazashyirizwa ubutabera.Yababwiye ko ubukene ,ubujiji n’imiyoborere mibi ari bimwe mubitera umutekano muke ,abasaba gukomeza gukorana n’inzegoz’umutekano barushaho kwirinda ibihuha ahubwo bagatangira amakuru ku gihe.
Yasabye abayobozi kuba intanga rugero birinda ibikorwa bibi byabashora mu byaha kuko bibagiraho ingaruka mbi.
Uru rumuhango kandi ukaba wari witabiriwe na guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, ukuriye ingabo Brig. Gen. Emmanuel Ruvusha ndetse n’abayobozi b’inzego za Leta.
Kinyarwanda
English











