Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri Mukabaramba yahamagariye ab’igitsinagore bakora muri DASSO guhuza imbaraga mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina

umunyamabanga wa leta ushinzwe amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Alivera Mukabaramba,yasabye abagore basanzwe bakora mu rwego rushinzwe kunganira umutekano ku rwego rw’uturere (DASSO), guhuza imbaraga bakorana  n’izindi nzego mu rwego rwo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irindi.

 Ibi Minisitiri Mukabarambaga yabitangarije I Kigali tariki ya 11 Ugushyingo, mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuriwemo n’ abagore 210 basanzwe bakora mu rwego rwa DASSO. Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu turere twose tw’ igihugu.

Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bwa leta ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, ndetse na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

 YAgize ati, “Tugomba kugira uruhare mu ikumirwa ry’ihohoterwa aho dutuye hirya no hino, ariko kugira ngo ibi bigerweho ningombwa ko dukorana bya hafi n’abaturage mu midugudu ndetse n’izindi nzegobireba.”

 Yakomeje kandi avuga ko abagize uru rwego rwa DASSO bahura n’abaturage kenshi mu midugudu, ibi nkuko yakomeje abitangaza ngo bikaba bibafasha kumenya amakuru atandukanye arimo n’ajyanye n’ihohoterwa. Kuri iyi ngingo Min Mukabaramba akaba yasobanuye ko ari ngombwa ko aba DASSO bahabwa ubumenyi bubafasha gukumira ihohotera no kurirwanya aho ryaba rigaragaye hose.

 Ku kamaro ko kongerera abitabiriye aya mahugurwa, yunzemo agira ati, “Ni ngombwa ko muhabwa ubumenyi mu bijyanye no kugenza ibyaha by’ihohotera ndetse no gukusanya no kubika neza ibimenyetso by’ahakorewe ihohotera ndetse n’ubumenyi bujyanye no gutanga ubujyanama ku bahohotewe.”

 Abitabiriye aya mahugurwa bahawe amasomo arimo; kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa, gutanga ubuvuzi bw’ibanze, ubujyanama, kurinda ibimenyetso bijyanye n’ihohoterwa ndetse no gutangira amakuru ku gihe ku bakekwaho gukora ihohoterwa.

 Ayandi masomo bahawe arimo kandi; gukurikirana no kumenya ingo zirangwamo amakimbirane ndetse no gushyiraho ingamba zigamije kurwanya kurwanya ibyaha muri rusange n’ihohoterwa by’umwihariko.

 Minisitiri Mukabaramba yagize ati, “Impfu za hato na hato ziterwa n’amakimbirane yo mu ngo zishoborwa gukumirwa, mu gihe abantu baba bamenyesheje ku gihe inzego bireba. Niyo mpamvu rero mugomba gushishikariza abaturage aho mu korera, akamaro ko gufatanya namwe ndetse banabagezaho amakuru ku makimbirane yo mu ngo.”

 Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO ku rwego rw’igihugu, Chief Superintendent, Sam Rumanzi, yavuze ko kuba aba DASSO bakorera  hirya no hino mu gihugu ko bizafasha kurwanya no gukumira icyaha k’ihohoterwa, gusa ubu ikigezweho akaba ari ukubaha ubumenyi no kubaha umurongo.

CSP Rumanzi yakomeje kandi avuga ko, uru rwego rumaze umwaka rugiyeho, ibi bikaba bibaha ubushobozi bwo kumenya byinshi bibera mu midugudu. Kuri iyi ngingo akaba yaragaragaje ko, ubumenyi bazungukira muri  aya mahugurwa buzabafasha gukumira  no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mbabazi Irene, uhagarariye DASSO mu karere ka Gicumbi, yashimye abateguye aya mahugurwa avuga ko, ari ingirakamaro, yavuze ko ubundi bari basanzwe bakemura ibibazo bijyanye n’ihohoterwa ariko we na bagenzi be bakaba nta bumenyi buhagije bari bafite. Mbabazi yakomeje avuga ko yizera neza ko ubumenyi bazahavana buzabafasha kunoza akazi kabo kandi bakagakora kinyamwuga.

Yavuze kandi ko, ubuyobozi bw’ urwego rwa DASSO busanzwe butegura amahugurwa agamije guha no kongerera abakozi barwo, hagamijwe banoza akazi kabo ka buri munsi.