Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri Kaboneka arahamagarira abaturage b’akarere ka Bugesera kubyaza umusaruro amazi yo mubiyaga

Minisitiri w’ubutegetsi bw’ugihugu Francis Kaboneka  ibi yabivuze ubwo yahuraga n’abaturage bo mu karere ka Bugesera ku wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo  mu nama yamuhuje n’abantu bagera 1500 barimo abanyamadini,abavuga rikijyana  ndetse n’abikorera kugiti cyabo.

Yababwiye ko bakwiye kujya babyaza umusaroro amazi yo mubiyaga n’imigezi bakayakoresha mu buhinzi ndetse no mu iterambere ry’igihugu.

Ibibi bikaba byarabereye mu murenge wa Nyamata ,akagari ka Nyamata.

Yagize ati" Amazi afashe igice kinini cy’akarere ka Bugesera mukwiye kuyakoresha kugira ngo muzamure imibereho myiza yanyu  ndetse no mu iterambere ry’igihugu.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza  yashimiye umurimo wakozwe wo gukangurira  abaturage kwirinda ibyaha.

Yavuze ko hagomba guhoraho ubukangura mbaga bibutsa abaturage kwirinda ibyaha birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge birimo kanyanga, chef Waragi  nizindi nzoga z’inkorano.

DIGP Munyuza  yasabye abaturage kwirinda gutema amashyamba kuko bitera ubutayu kandi akaba ari no kwica ibidukikije kandi bihanirwa n’itegeko.

Yabibukije ko bakwiye kwitwararika  mu gihe bagenda mu muhanda kugira ngo birinde impanuka zikomeza gutwara ubuzima bw’abantu maze abatwara ibinyabiziga nabo bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yababwiye ko  bagomba kwirinda ibihuha  ahubwo bagakomeza kwita ku murimo bagakora bakiteza imbere.

Yabasabye kurwanya icuruzwa ry’abantu kandi bakarushaho gukorera hamwe  kugirango habeho gukumira ibyaha.