Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yabwiye icyiciro cya cyenda cyabategurwa kuba ba ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda, kurangwa no kwihangana , gukora cyane no gukunda igihugu , mu gihe bategereje gusoza amasomo yabo, mu minsi ya vuba.
Ibi, Minisitiri Harerimana, yabivuze ku ya 9 Gashyantare, mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda, riherereye i Gishari, mu karere ka Rwamagana, mu muhango w’ubusabane hagati y’aba bategurwa kuba ba ofisiye bato, bagera kuri magana ane na mirongo itandatu na batandatu, ababyeyi babo,abayobozi mu nzego nkuru za Leta, n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Minisitiri Harerimana yashimiye aba bategurwa kuba ba ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda, kugira intumbero mu byo bakora byose, kandi ababwira gukomeza kwihangana, mu gihe bategereje gusoza ku mugaragaro amahugurwa barimo.
Na none, yababwiye kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, mu gihe bazaba batangiye imirimo.
Icyi cyiciro cya karindwi cyatangiye mu kwezi kwa Mata,umwaka ushize, kirimo mirongo itanu n’umwe b’igitsinagore.
Minisitiri Harerimana yagize ati,"Amahugurwa n’ikintu cy’ingenzi, iyo umuntu ashaka kujyana n’ibihe, harimo n’ibijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo".
Ashima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku ingamba zihamye, zatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bitekanye kandi kigira uruhare mu kugarura amahoro ku isi, Minisitiri Harerimana yagize ati,"Uburyo bwonyine buhamye bwo kwubaka inzego z’umutekano zikomeye, harimo gukora amahugurwa".
Yashimiye ababyeyi, kuba baha agaciro igihugu kandi bakagikunda, harimo no kuba baremereye abana babo kuza kugikorera.
Umuyobozi w’iri shuri, Commissioner of Police (CP), Denis Basabose,yavuze ko, mu byo aba bategurwa kuba ba ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda bize, harimo imyitozo, ubuyobozi, amategeko y’umuhanda, uburenagnzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’imirimo y’ubutumwa bw’amahoro.
Yababwiye kurangwa n’ubunyamwuga mu gihe bazaba bari mu kazi, kugira ngo basohoze inshinga zabo neza.
Iri shuri ni rimwe mu mashuri atatu yashyizweho na Polisi y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kwongerera abapolisi ubumenyi, kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.
Kinyarwanda
English










