Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana yasabye Icyiciro cya 4 cy’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha gutera intamwe barenga kuba amaso n’amatwi by’abanyarwanda bakanagira uruhare muri gahunda y’ iterambere ry’igihugu.
Ibi yabivuze kuwa gatandatu tariki ya 2 Nyakanga mu muhango wo gusoza icyiciro cya kane cy’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha cyaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze, kikaba cyari cyaritabiriwe n’abakorerabushake 395 bavuye mu turere twose tw’igihugu, 120 muri bo bakaba ari igitsinagore.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yashimiye uru rubyiruko kuba rwarahisemo kuba abakorerabushake, akaba yagize ati;”Mwahisemo neza kandi mu gihe nyacyo, mwe mwihaye inshingano yo kugira uruhare mu gutuma igihugu cyanyu kigira umutekano ariko ntibigomba guhagararira aho, nk’abandi banyarwanda mugomba kugira uruhare muri gahunda z’ iterambere ry’igihugu.

Yasabye urwo rubyiruko gutekereza kure, ku buryo ibyemezo bafata bibagirira akamaro bo ubwabo n’igihugu muri rusange, aho yagize ati;”Turashaka kugira igihugu cy’icyitegererezo, kandi kubigeraho ni uko tugomba gukora cyane kandi tugakorera hamwe.”
Aya mahugurwa ahabwa uru rubyiruko rw’abakorerabushake yaatanzwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Itorero ry’igihugu, akaba ari mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri Harelimana akaba yanatanze impamyabushobozi ku bayitabiriye.
Nyuma y’ayo mahugurwa, abayitabiriye bavuze ko ubu bagize imyumvire imwe k’uko umutekano wifashe n’uruhare rwabo mu kuwusigasira.

Umwe mu barangije amahugurwa witwa Nyiraneza Beatha yavuze ku buryo burambuye amasomo bahawe, harimo uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Yagize ati; “Twihaye intego zo gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’igikoresho cyatuma dukomeza kwerekana neza isura nziza y’igihugu cyacu kandi tugahanga udusha igihe cyose.”
Aya mahugurwa aje nyuma y’amezi 3 uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwihaye intego ko mu mwaka utaha abanyamuryango bazaba bageze kuri miliyoni bavuye ku bihumbi 20 bafite ubu.
Kinyarwanda
English











