Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bashya 429 ba Polisi y’u Rwanda barangije icyiciro cya 8, umuhango wabereye ku ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu murenge wa Gishari akarere ka Rwamagana.
Minisitiri Harelimana wari uhagarariye Perezida wa Repubulika muri uyu muhango, akaba yahaye aba bofisiye ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).
Abarangije bakaba baratangiye amasomo mu kwezi kwa Gicurasi 2015, bakaba barimo 55 b’igitsina gore n’abanyamahanga barimo icumi bakomoka muri Sudani y’Epfo, babiri bo muri Uganda na babiri bo muri Namibiya.
Mu barangije kandi harimo 10 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa nabo bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Prisons.

Iki kikaba ari icyiciro cya kane giherewe amasomo ku ishuri rya Polisi riri iGishari, ibya mbere bikaba byarigiraga mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze.
Ubwo yari amaze guha ipeti aba bofisiye bashya, Minisitiri Harelimana yabashimiye uko bitwaye bakarangiza amasomo yabo bamazemo amezi 15, akomeza avuga ati:”Amahugurwa nk’aya ni ingirakamaro kuri Polisi y’u Rwanda. Yongerera ubumenyi abapolisi, bigatuma barushaho kuzuza inshingano nyamukuru igihugu n’abanyarwanda babatezeho. Iyo nshingano ikaba ari iyo kurinda neza umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu hose”.
Yanavuze ko amahugurwa nk’aya afasha Polisi y’u Rwanda kugera ku cyerekezo yiyemeje cyo gutanga serivise zinoze, gukorera mu mucyo, guharanira ko amategeko yubahirizwa no gufasha abaturarwanda kuba mu gihugu gifite umutekano kandi kitihanganira abanyabyaha.
Yakomeje avuga ati:”Ibi twabitewe n’uko tuzi neza ikiguzi cyo kutagira umutekano, urugero rwa hafi ni inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe abatutsi. Iyo u Rwanda ruza kuba rufite ubuyobozi bwiza n’inzego z’umutekano zikora neza kandi ziharanira inyungu z’igihugu n’abagituye bose, ntituba twaratakaje abantu.”
Yavuze kandi ko kwimakaza umutekano no kuwugiramo uruhare rugaragara bitureba twese nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora abitwibutsa.
Minisitiri Harelimana yanavuze ko iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho mu nzego z’imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza, ritari kugerwaho iyo inzego z’umutekano zitabigiramo uruhare, aboneraho n’umwanya wo gushimira Polisi y’u Rwanda kubera uko yuzuza inshingano zayo kinyamwuga haba mu gihugu imbere no hanze yacyo aho iba yagiye kubahiriza amahoro.

Yabwiye abarangije amasomo yabo ati:”Kuba Ofisiye mu nzego z’umutekano bijyana n’inshingano ziremereye, Ofisiye agomba kuba ikimenyetso cyo gukunda igihugu, kugikundisha abo ayobora n’abamugana bose kandi Ofisiye wese agomba guhora yiteguye kwitangira igihugu cye kabone n’iyo byamusaba gutanga ubuzima bwe.”
Ku banyamahanga bahawe aya masomo nabo yabashimiye uko bitwaye, anashimira ibihugu byabo kuba byarahisemo ko u Rwanda rubahera amasomo abapolisi babyo.
Minisitiri Harelimana yasoje ashimira ababyeyi b’aba bofisiye bashya kuba baremeye ko abana babo bakorera igihugu.
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi riri i Gishari Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko amasomo nk’aya atuma abari basanzwe ari abapolisi bato biyongera ubumenyi, n’abari abasivili bakagira ubumenyi bubashyira ku rwego rw’abayobozi.
Yagize ati:”Turizera ko amasomo mwaherewe hano azabafasha gufata imyanzuro n’ibyemezo bikwiye igihe muzaba muri gukora akazi kanyu.”
Yanababwiye ati:”Mufite uruhare runini nk’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, mukaba musabwa kugera ku ntego z’itegeko nshinga, mufasha mu iyubahirizwa ry’amategeko, kandi ibi ntibyagerwaho hatabayeho ubufasha n’uruhare by’abaturage dukorera. Ubushake bw’abaturage bwo gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya iibyaha buzaturuka ku mikorere yanyu ya buri munsi.”
Abarangije bakaba barahawe amasomo atandukanye yerekeranye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda,gukoresha intwaro mu kubungabunga umutekano, kubungabunga amahoro ku isi, ikoranabuhanga n’itumanaho, amategeko, imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, amategeko y’umuhanda ndetse n’ubutabazi bw’ibanze.
Kinyarwanda
English










