Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri Busingye yasabye Polisi z’ibihugu ubufatanye mu gucungira hamwe umutekano

Kanda hano urebe amafoto

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yagarutse ku kamaro k’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu mu rwego rwo gucungira hamwe umutekano no gufata abanyabyaha bakora ibyaha mu bihugu byabo bagahungira ahandi. Yavuze ko ubu bufatanye butuma habaho umutekano usesuye bityo abaturage b’ibyo bihugu bakiteza imbere.

Minisitiri Busingye yabivuze mu nama yahuje abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2015,iyi nama ikaba ari iy’ihuriro mpuzamahanga ryabo ryo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyi nama  y’umunsi umwe  yari ifite insanganyamatsiko igira iti:” ugukumira ibyaha ku buryo bugezweho hagamijwe kugira isi itekanye”, ikaba yarabanjirije inama Mpuzamahanga ihuza inzego za Polisi ku Isi, Interpol; iba kuri uyu wa  mbere tariki ya 2 Ugushyigo 2015.

Minisitiri Busingye yavuze ko inama nk’iyi, ari umwanya wo kungurana ibitekerezo bakarebera hamwe icyakorwa, kugira ngo habeho  kubuza amahwemo abanyabyaha no kubafata  bakoherezwa mu bihugu byabo. Minisitiri Busingye yagize ati “Mu Rwanda  dufite impapuro  zisaba abantu bakoze ibyaha bya jenoside bagera kuri 410 zoherejwe hirya no hino ku Isi, mu bihugu bigera kuri 30. Nta washidikanya ko muri aba bantu bose bari aha, wenda muri abo bantu twasabye ko bafatwa, baba bari mu bihugu abari hano bakomokamo.”

Minisitiri Busingye yakomeje agira ati “Zimwe mu ngamba dusaba  ni ubufatanye burenga imipaka, ubufatanye bwumva ko umuntu niba afite umutekano usesuye mu Rwanda akwiye kumva ko yagira umutekano usesuye ahandi ku Isi. Bituma  inzego  z’umutekano mu gihugu runaka zitera intambwe ishimishije, bityo ntizikore zonyine ahubwo zigafatanya n’ibindi bihugu,  kuko icyaha kirihuta, iyo ugiye mu nzira ndende zo gusaba uruhushya, abanyabyaha baba bagucitse. Habayeho ubufatanye byaba byiza cyane kuko abanyabyaha babura inzira.”

Kanda hano urebe amafoto

Muri iyi nama kandi habereyemo  umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuyobozi w’uyu muryango uhuza abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, IGP Emmanuel K Gasana, uyobora Polisi y’u Rwanda aho yasimbuwe n’umuyobozi  wa Polisi ya Uganda IGP Gen. Kale Kayihura. Nawe azayobora uyu muryango uhuza Polisi igihe cy’imyaka ibiri nk’uko, uwo yasimbuye  nawe yayiyoboye icyo gihe.

 IGP Kayihura akaba yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda uburyo yayoboye uyu muryango hakabaho imikoranire ya za Polisi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana asoza iyo nama y’umunsi  umwe, yasabye abo bayobozi ba za Polisi z’ibihugu bitandukanye gukuraho inzitizi zimwe na zimwe zikigaragara zirebana n’imipaka, kugira ngo habeho kubonera ibisubizo byihuse by’abanyabyaha bahungira hanze y’ibihugu byabo nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge,n’ibindi.

Kanda hano urebe amafoto