Mu gihe u Rwanda rukiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena, bahawe ikiganiro na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.
Yabahaye ikiganiro kijyanye n'imiterere ya Politiki yateye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n'Amasomo yo kubaka u Rwanda rushya, yagaragaje ko mbere y'umwaduko w'abazungu u Rwanda rwari rwuje Ubumwe abanyarwanda basangiye ururimi, umuco n’igihugu ariko aho bahagereye bahindura imitegekere, imyizerere n'imyemerere y'abanyarwanda bimika ibyabo bishingiye ku ivangura.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kuva abazungu bahagera mu 1900 ivangura n'urwango rwo kwanga Abatutsi bakomeje kubikwirakwiza ariko biba agahebuzo mu ishingwa ry’ishyaka rya PARMEHUTU mu 1957, aho mu mahame yaryo hari hakubiyemo irondabwoko ryeruye n’ ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakayimika mu nzego bwite za Leta, mu mashuri, mu nzego z’umutekano, mu bitangazamakuru nka JyaMbere, mu mbwirwaruhame kugeza naho bashinze korari yitwa ‘Abanyuramatwi’ byose bigamije gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yo kugaragaza ko Abatutsi ari abanzi.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera Abakoloni bahagera nk’uko ibimenyetso by’amateka byiganjemo inyandiko z’abakoloni n’abamisiyoneri abigaragaza, yerekana ibinyoma byakwijwe n’abazungu bavuga ko Abanyarwanda badaturuka hamwe, batandukanye, batagereye rimwe mu Rwanda, badafite imiterere, imitekerereze n’imico imwe n’ibindi. Ibi byose abateguye Jenoside babyubakiyeho ndetse banongeramo n’ibindi birushako kwanga abatutsi kugeza bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Minisitiri yavuze ko U Rwanda Rushya rusaba guhindura imyumvire, kureba ukuri kw’amateka, tukayigiraho kubaka u Rwanda; kujyana n’icyerecyezo 2050 giteganya kubakira ku muco nyarwanda no ku ndangagaciro zawo.
Yagize ati: “U Rwanda rwahisemo ibintu 3 aribyo kuba umwe, gukora neza inshingano no kureba kure; ari nabyo bishimangira uburyo budasanzwe bwo gukora. Kubasha gukora neza inshingano twahawe ni indangagaciro y’ingenzi. Aya mahame uko ari 3 ni ingenzi mu miyoborere y’u Rwanda. U Rwanda rufata umuco n’indangagaaciro byarwo nk’umusingi ruzubakiraho mu kugera ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage.”
Dr. Bizimana asoza yagarutse ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze rigira riti: “Ntidushobora gusubiza ibihe inyuma cyangwa ngo tuvaneho ibibi byatubayeho, ariko dufite ubushobozi bwo kugena ejo heza hazaza h’u Rwanda no gutuma ibyabaye bitazongera kuba.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye Minisitiri Bizimana, ku kiganiro cy’ingenzi cyagarukaga ku miterere ya Politiki yateye Jenoside, avuga ko umupolisi agomba gusobanukirwa ayo mateka akamenya aho u Rwanda ruhagaze mukumva amateka yarwo n’icyerekezo gisobanutse rufite. Yavuze ko urugamba dufite rutakiri urw’amasasu ari urwo kwihesha agaciro ariko cyane cyane harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside iyo iva ikagera kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

Kinyarwanda
English









