Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena, Minisiteri 3 arizo Minisiteri y’umutekano mu gihugu (Mininter), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc) na Minisiteri y’abakozi ba Leta (Mifotra) n’ibigo bishamikiye kuri izo minisiteri aribyo Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa n’Ikigo cy’abinjira n’abasohoka bibutse abari abari abakozi bakoraga muri izo minisiteri no muri ibyo bigo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwatangiriye aho izo minisiteri zubatse ku Kacyiru rugera ku masangano y’imihanda ahazwi nka Rond Point ya Kacyiru bagaruka muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu ariho uwo muhango wo kwibuka wakomereje.
Minisitiri w’abakozi ba Leta Murekezi Anastase wavuze mu izina rya ba Minisitiri, yavuze ko uku kwibuka byakozwe mu rwego rwo guha icyubahiro abari abakozi b’izo minisiteri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aha Minisitiri Murekezi akaba yaragize ati: N’ubwo aba bavandimwe bacu bazize uko bavutse, hari abanyarwanda bakunda igihugu bitanze ngo babasha kurokora abandi banyarwanda, uwo muco wo gukunda igihugu rero wo ntiwapfuye, kandi watumye ubu tugeze ahantu heza kandi hashimishije”.
Yanaboneyeho umwanya wo gushimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu.
Minisitiri Murekezi yakomeje yizeza ko izi minisiteri zizakomeza gufasha abarokotse bakozikoragamo, ndetse n’imiryango yasizwe n’abazikoragamo bazize Jenoside, anavuga ko uyu muhango wo kubibuka uzajya ukorwa buri mwaka.
Senateri Mugesera Antoine nawe wakoraga muri Minisiteri yabakozi ba Leta mbere ya Jenoside, yibukije abari aho ukuntu inyigisho z’urwango zatangwaga n’abayobozi ba mbere ya Jenoside, n’uko muri iyo minisiteri ndetse no mu Rwanda hose abatutsi batotezwaga.
Mukagatana Fortune wavuze mu izina ry’abarokotse, akaba yaranakoze muri Minisiteri y’abakozi ba Leta kuva mu 1988, yatanze ubuhamya bw’uko bari bafashwe muri icyo gihe, akaba yaravuze ko bangwaga na bagenzi babo bakoranaga, ndetse rimwe na rimwe ntibanahabwe bimwe mu byo bagenzi babo bahabwaga nk’agahimbazamusyi n’ibindi.
Yasoje ashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuba yaragaruye amahoro, abanyarwanda bakaba bariyunze kandi bakaba babanye neza, ibi byose bikaba byaratumye igihugu kiri kujya mu iterambere rirambye.
Kinyarwanda
English











