Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yashyikirije Polisi y'u Rwanda imodoka 4 zigenewe kuzimya inkongi z'umuriro, uyu muhango ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru.
Mu bashyitsi bari muri uwo muhango harimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Kaboneka Francis, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Sheikh Musa Fazil Herelimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, Abayobozi b'Intara bose, Abayobozi bakuru b'Uturere bose, na bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y'u Rwanda.
Uyu muhango wo gushyikiriza Polisi y'u Rwanda izi modoka, wabanjirijwe no gusinyana amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, IGP Gasana yavuze ko Polisi y'u Rwanda yishimiye ubufatanye ifitanye n'inzego z'ibanze mu gukumira no kurwanya ibyaha, aho yagize ati:"Ubu bufatanye mu gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro, buje busanga amasezerano twasinyanye na buri karere hagamijwe gukumira ibyaha."
Yakomeje avuga ko aya masezerano aje nyuma y'uko hari ibintu byinshi byangiritse kubera inkongi z'umuriro, akaba yavuze ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza 2014, u Rwanda rwahombye amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 5 bitewe n'inkongi z'umuriro.
Yanavuze ko aya masezerano yerekana imiyoborere myiza, aho inzego zose zitahiriza umugozi umwe mu gushaka ibisubizo ngo iterambere ryihute muri aya magambo: "Umuvuduko w'iterambere mu gihugu cyacu ntiwagerwaho nta bufatanye cyane cyane mu byumutekano".
Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'uturere izahugura abazigisha abandi mu gukoresha ibikoresho by'ibanze mu kuzimya inkongi z'umuriro ndetse n'abazajya bayifasha gukora iperereza ku cyateye inkongi y'umuriro.
Minisitiri Kaboneka mu ijambo rye yashimiye ubufatanye buri hagati ya Polisi n'inzego z'ibanze, anashimira inzego zose zagize uruhare ngo iki gikorwa kigerweho aho yagize ati:" Inzego z'ibanze na Polisi y'u Rwanda, kudutandukanya ntibyoroshye, ikindi kandi nta cyiza nko guhiga umuhigo ukawuhigura, kuko Minisiteri, Intara n'Uturere twishyize hamwe dushaka ibisubizo bituma twigurira izi modoka kandi mu gihe gito, ibi bitubere urugero ko n'ibindi bishoboka."
Minisitiri Kaboneka yavuze ko izi modoka uko ari 4, buri imwe yoherezwa ku cyicaro cy'Intara, ikazajya ijya kuzimya inkongi y'umuriro mu turere ahazaba hadutse inkongi y'umuriro, asaba abayobozi b'Uturere kongera kwishakamo ubushobozi bakifashisha ubunararibonye bwa Polisi y'u Rwanda bakagura imodoka nk'izi ziciriritse zigashyirwa muri santeri nini ziri mu turere twabo, asoza asaba Abayobozi b'Intara n'Uturere ko bakwiye kumenya ko izi modoka ari izabo, nubwo zishyizwe mu maboko ya Polisi bakwiye kuzifata neza.
Kugeza ubu Polisi y'u Rwanda ifite imodoka nini zigenewe kuzimya inkongi z'umuriro 12, harimo n'ishobora gutabara abahuye n'ibiza bari mu burebure bwa metero 55 z'ubujyejuru.
Kinyarwanda
English











