Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Menyesha Polisi y'u Rwanda amakuru y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina uyihamagara kuri nomero za terefone zayo zitishurwa

Polisi y’u Rwanda irongera gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kandi bakagira uruhare mu kubirwanya bayiha amakuru kuri icyo cyaha binyuze mu guhamagara nomero zayo zitishyurwa, izo akaba ari: 112, 116, 3512, na 3029 ya Isange One Stop Centers.

 Iributsa kandi abaturarwanda ko usibye ziriya nomero, banatanga amakuru ajyanye na ririya hohoterwa kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda ndetse no mu zindi nzego zirimo iz’ ubuyobozi bw’ ibanze ndetse n’iz’ubutabera.

 Ubu butumwa bujyanye n’igikorwa cyabaye ku itariki 20 Ukwakira 2015 mu karere ka Kayonza cyo kwigisha abagore 224 bo mu kagari ka Buhabwa, ko mu murenge wa Murundi ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zabyo, haba ku warikoze, uwarikorewe, ku miryango yabo, no ku muryango mugari nyarwanda, hanyuma n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

 Ibyo babyigishijwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Eraste Niyibizi, akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, akaba yari afatanyije n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée.

 AIP Niyibizi yabasobanuriye ko umugore cyangwa umugabo ashobora guhohotera uwo bashakanye amukubita no kumukomeretsa, kumutuka, kumutota, kumuhoza ku nkeke, kumuvunisha, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yongeyeho ko hari n’abantu babangamira uburenganzira bw’umwana kubera igitsina cye, aha akaba yaratanze urugero rw’abatoherera abana b’abakobwa mu ishuri cyangwa bakaribavanamo.

Yagize ati:"Ibitsina byombi bifite uburenganzira bungana. Nta ruhande rukwiye kuvutsa urundi uburenganzira bwarwo. Mu gihe hari ubikoze, uruhande rwarenganye rukwiye kujya ruhita rubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo rurenganurwe."

AIP Niyibizi yasobanuriye abo bagore ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:"Iryo hohoterwa ntirigira ingaruka mbi ku warikorewe n’umuryango we gusa, ahubwo ingaruka zaryo zigera no ku baturanyi babo. Dufashe urugero, imirwano hagati y’abashakanye iteza umutekano muke iwabo mu rugo ndetse n’aho batuye muri rusange."

Yakomeje agira ati: "Ntushobora kujya mu nzu ngo uryame mu gihe ku muturanyi wawe bica bigacika. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda no kurirwanya."

Na none AIP Niyibizi yababwiye ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera amakimbirane hagati y’abantu kandi ko ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, bityo asaba buri wese kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo atanga amakuru y’ababikora.

Yagiriye inama abo bagore yo gushyiraho umugoroba w’ababyeyi kandi bakajya bawitabira, aha akaba yarabasobanuriye ko ari urubuga rwiza rwo gushakira umuti urambye ibibazo biba biri hagati y’abantu, baba abagize umuryango ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Uwibambe yababwiye ko ubukene buri mu bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina maze abagira inama yo gukora cyane kandi bagahanga udushya kugira ngo barusheho kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nyigisho yahaye abo bagore maze abasaba gukurikiza inama bagiriwe no kurwanya iri  hohoterwa bivuye inyuma.

Polisi y'u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego, ku itariki 16 Ukwakira 2015 yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti: "Rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana-Hera ubu-Umutekano ni inshingano ya buri wese."